Nyuma y’uko ku wa Kabiri haguye imvura nyinshi mu Karere ka Rwamagana igasenya inzu eshatu mu Murenge wa Mwulire, harimo n’imwe yasenywe n’amazi aturuka muri iki gice cyahariwe inganda. Abandi amazi yuzuye mu nzu zabo yangiza ibirimo ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi bitandukanye.
Kamanzi Paul ufite igice cy’inzu cyasenywe n’amazi, avuga ko iki kibazo bakimaranye igihe kinini ndetse ngo banakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge n’ubw’ Akarere, ariko ngo nta gisubizo babinye.
Yakomeje ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’amazi yinjiraga mu nzu zacu mu gihe cy’imvura, uyu munsi rero byabaye akarusho ubwo bamenaga umucanga mu muhanda amazi yabura aho ajya akayoboka mu nzu zacu, yinjiye mu byumba byose asenya igikuta cy’inzu, ibiryamirwa byose yabyangije.”
Kaberuka Etienne we yagize agahinda ka diplôme y’umwana we n’ibindi byangijwe n’amazi yinjiye mu nzu, akaba yifuza ko bafashwa amazi agashakirwa inzira.
Mukakarangwa Marie Jeanne we yagize ati “Kuva batangiye gukora uyu muhanda uzenguruka iki gice cy’inganda amazi yatangiye kujya atembera mu nzo zacu, ikibazo cyacu twakibwiye ubuyobozi kugera no muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ariko nta kintu baragikoraho.”
Mukakarangwa yifuza ko niba ayo mazi adashakiwe inzira, bo babimura ngo kuko iki kibazo kibahangayikishije cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyatewe n’amazi yabaye menshi akarenga imiyoboro yashyiriweho, gusa yemeza ko aba baturage bamaze iminsi basaba ko imiyoboro y’amazi yashakirwa inzira.
Ati “Iki kibazo cyatewe nuko inzira yashyiriweho isa n’iyazibye, noneho amazi abura inzira akomeza yinjira mu nzu z’abaturage, gusa bari gukora imihanda kugira ngo amazi ntazongere gukomeza mu nzu z’abaturage.”
Yakomeje avuga ko abo amazi yasenyeye bagiye kubakorera ubuvugizi ku Karere hakarebwa koko niba basenyewe n’amazi cyangwa niba ari ibiza bisanzwe, byaba ngombwa bakazishyurwa mu gihe bigaragaye ko basenyewe n’amazi.
Iki gice cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana kiri ku buso bungana na hegitari 80.3, biteganyijwe ko kizubakwamo inganda zirenga 50.
Zizaba zikora ibirimo ibijyanye n’ubuhinzi n’ubutabire, ibikoresho by’ubwubatsi, izikora ibiryo by’amatungo, inzoga n’izikora imyenda.







TANGA IGITEKEREZO