Aba baturage bo mu kagari ka Cyarukamba begereye neza uru ruganda rukora ibyuma. Mu minsi ishize, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana baganiriye n’ubuyobozi bw’uru ruganda, banzura ko abatuye muri metero 500 no munsi yazo bakwiye kwimurwa.
Nyuma yo gufata iki cyemezo, hashyizweho itsinda ritangira kugena agaciro k’imitungo y’abari muri izo metero, uretse ko hari abaturage batishimiye uburyo bikorwamo.
Umwe mu baganiriye na IGIHE ati “Nibaza ukuntu babaze igikoni cyanjye cyonyine, bagasiga inzu, nkumva biratangaje. Ese nzasigarana inzu gusa ihagaze ku gasozi? Niba ari ukubara, babaze ibintu byose, bakatwimura aho kutubarira ibice.”
Undi yagize ati “Twe twasigayemo hagati, babariye abantu ba ruguru yacu, banabarira abafite amashyamba munsi yacu, twe dusigara mo hagati. Turasaba ko niba ari ukwimura, bagendera ku bantu bari muri za metero 500 gusa, ntibafate abantu bake ngo banajye munsi yacu, bafate amashyamba twe badusize.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Richard, yatangaje ko bagiye gutumiza rwiyemezamirimo uri gukora icyo gikorwa kugira ngo barebe niba hari ibyo yirengagije mu kugena agaciro k’imitungo y’abaturage.
Ati “Tugiye guhamagaza rwiyemezamirimo kugira ngo tumubaze ingingo yagendeyeho abarira abaturage, tunamubaze iby’ibyo bibazo by’abaturage yirengagije ku buryo abikosora mbere yo gukora raporo. Ni ibintu tugiye guhita dukoraho dufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.”
Biteganyijwe ko abaturage bari muri metero 500 ari bo bagiye kwimurwa mu cyiciro cya mbere, mu gihe hari n’abandi bazimurwa mu kindi cyiciro batuye muri metero zirenga 500.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!