Ibi bivugwa n’abaturage 134 babarizwa muri iyi koperative, bakoreraga ubuhinzi kuri hegitari 12 zigize iki gishanga gikora ku tugari twa Binunga, Cyarukamba na Bwana duherereye mu Murenge wa Munyiginya.
Ni igishanga buri mwaka bahahingagamo ibigori bakabasha kuba bakuramo umusaruro ugera kuri toni 90, ndetse hakiyongeraho n’ubuhinzi bw’imboga bwahakorerwaga mu gusimburanya ibihingwa.
Gatera Joel utuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Binunga, yavuze ko iki gishanga bamaze imyaka myinshi bagihingamo, hari n’abanyamuryango b’iyi koperative bagihingagamo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gatera avuga ko mu 2000 ari bwo umunyemari witwa Bisamaza yaguze ubutaka hafi yacyo, ariko ngo batunguwe n’uko ubutaka bw’igishanga na bwo uyu munsi abwita ubwe.
Si ukubwiyitirira gusa kuko yanababujije kongera gukandagiramo ndetse amavomo abiri yari arimo yahise ayasenya kugira ngo hatazagira abaturage bahagaruka.
Ku wa 3 Werurwe, ubwo abahinzi bamwe bari mu murima, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, yababwiye ko batemerewe kongera gukandagiramo kuko icyo gishanga Bisamaza agifitiye ibyangombwa.
Gatera agira ati “Twaramubwiye tuti ko turi koperative tukaba dufite ubuzima gatozi, ubuyobozi bwose bukaba butuzi ndetse umwaka ushize RAB ikaba yaraduhaye ibilo 900 by’ifumbire ndetse n’imbuto tukabikoresha muri iki gishanga, kuki mukitwatse mukagiha uwo mukire? Atubwira ko Bisamaza yamaze kubona ibyangombwa by’icyo gishanga.’’
Mukarubuga Espérance yavuze ko yatangiye guhinga muri iki gishanga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo koperative yatangiraga kuhakorera, akibaza impamvu babambuye iyo mirima yabo.
Ati “Kunyambura uyu murima birangiraho ingaruka kuko biratuma nsonjesha abana kandi nanabure uko mpinga. Icyifuzo cyanjye ni uko batugarurira ubutaka bwacu bw’igishanga tukabona aho duhinga.”
Rukundo Aloys we yagize ati “Uburyo turi kwamburwamo iki gishanga ntibusobanutse kuko abayobozi baravuga ko Bisamaza yaba yaradutije ubutaka.”
“Ibyo ntitubizi, icyo tuzi ni uko ubuyobozi ari bwo bwahaduhesheje. Niba yaradutije nazane ibyangombwa anatwereke abayobozi ba koperative bamusinyiye. Kutwambura igishanga ni nko kutubwira ngo twimuke tuve inaha. Ubuyobozi nibudutabare.”
Twagerageje kuvugisha Bisamaza uri kuvugwa mu kwambura aba baturage ubutaka, gusa umunyamakuru amaze kumwibwira yahise akupa telefone ntiyongera kuyitaba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko banagikurikiranye bagasanga aha hantu hari ubutaka bwa Leta buri mu gishanga, n’ubundi buri ruguru gato bwa Bisamaza.
Ati “Ubutaka burimo ibice bibiri, hari ubutaka bugana ku gishanga bwo hasi, ubwo ni ubwa Leta, hari n’ubutaka bugana haruguru mu nkuka, ubwo ni ubw’umuturage witwa Bisamaza.”
“Ubutaba bwa Bisamaza bumwanditseho yigeze gutiza abaturage bahinga, igihe yabukenerera babumuha kuko ni ubutaka afitiye ibyangombwa.”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko ubutaka bw’igishanga ari ubwa Leta ko babutiza abaturage bagakomeza bagahinga. Asaba abaturage ko ubutaka bw’inkuka baburekera nyirabwo bagakomeza bagakoresha ubw’igishanga bwa Leta.
Ku kibazo cy’amavomo ari muri iki gishanga bavuga ko bambuwe, uyu muyobozi yavuze ko nta muntu wemerewe gusenya ayo mavomo, niba koko yarayafunze azakurikiranwa ayafungure.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!