00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Imirimo yo gukora umuhanda uhuza imirenge ikora ku Kiyaga cya Kivu igeze kuri 44%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 February 2025 saa 02:41
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bugaragaza ko imirimo yo kwagura, gutsindagira no gushyira kaburimbo mu muhanda Mushubati-Nkomero-Nkora uhuza imirenge itandatu ikora ku Kiyaga cya Kivu, igeze ku rugero rwa 44%.

Muri Mutarama 2024, ni bwo imirimo yo kwagura umuhanda w’ibilometero 41 yatangiye gukorwa, aho biteganyijwe ko izamara amezi 18.

Ni umuhanda utegerejweho kurushaho kuba igisubizo ku baturage b’Akarere ka Rutsiro baburaga uko bageza umusaruro wabo ku masoko, ba mukeragendo bahagenderera, abakiriya b’amahoteli yubatse mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu n’abandi bose bakeneraga kuwukoresha.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko imirimo yo gukora uyu muhanda irimbanyije ndetse ko hari icyizere ko izarangira mu gihe cyateganyijwe.

Ati “Imirimo irarimbanyije igeze kuri 44%. Ahantu hose hamaze gutsindagirwa, igice kigana ku bitaro bya Kivu Hills cyatangiye gushyirwamo kaburimbo. Dufite icyizere ko mu mezi 18 twihaye uyu muhanda uzaba wuzuye, cyangwa hakarengaho igihe gito kubera ko harimo ibiraro byinshi no kutihuta kw’imirimo biturutse ku mvura.”

Meya Kayitesi asaba abaturage batuye mu bice uyu muhanda unyuramo, gutangira kuwubyaza umusaruro no kuwubungabunga birinda icyawangiza.

Ati “Ni umuhanda twitezeho guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo n’uburobyi. Turasaba abashoramari gushora imari ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ari benshi, kuko imbogamizi twari dufite yari umuhanda none wabonetse.”

“Abahinzi turabasaba guhinga ibihingwa bitanga umusaruro, bagakora ubuhinzi bw’umwuga kuko babonye umuhanda ubafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.”

Uyu muhanda uzashamikiraho undi wa kaburimbo uzagera ku mwaro w’Ikiyaga cya Kivu. Aha hari umucanga ukundwa na ba mukerarugendo n’amahoteli agezweho.

Kubwimana Chrisologue ufite uruganda rwa Kawa na hoteli mu Murenge wa Boneza, yabwiye IGIHE ko mu byo biteze kuri uyu muhanda harimo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Ati “Aka gace ko ku nkengero za Kivu kabamo ikawa n’ubukerarugendo. Umuhanda rero uje wari utegerejwe rwose turawukeneye. Ni ibintu byaduhombyaga. Kugira ngo ikilo kimwe kigere mu ikamyo hiyongeragaho ikiguzi cy’amafaranga 20 Frw y’umwikorezi.”

Umuhanda Mushububati-Nkomero-Nkora, uhuza imirenge ya Mushubati, Gihango, Boneza, Mushonyi, Musasa na Kigeyo. Bivuze ko uzanyura mu mirenge itandatu muri 13 igize Akarere ka Rutsiro.

Uyu muhanda biteganyijwe ko uzaba wuzuye bitarenze ukwezi kwa Kamena 2025, ukazatwara ingengo y’imari ya miliyari 19 Frw.

Uyu muhanda witezweho korohereza ba mukerarugendo no gufasha abahinzi n'abarobyi b'isambaza kugeza umusaruro ku masoko
Umuhanda Mushubati-Nkomero-Nkora wamaze kwagurwa no gutsindagirwa ndetse hari n'ibice byatangiye gushyirwamo kaburimbo
Imirimo yo gushyira kaburimo mu muhanda wo mu Karere ka Rutsiro uhuza imirenge itandatu ikora ku Kiyaga cya Kivu mu igeze kuri 44%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .