Mu Karere ka Rutsiro kimwe n’ahandi mu gihugu, ababyeyi bafite abana mu ngo mbonezamikurire bashima iyi gahunda bakavuga ko irinda abana babo kwandagara, igwingira n’imirire mibi ahubwo ikabafasha gukerebuka no kugira amanota meza mu ishuri.
Mu bice bitandukanye by’igihugu kimwe no mu Karere ka Rutsiro, ababyeyi bashima iyi gahunda kuko yabafatiye runini mu gutuma abana batandagara kandi bakanakerebuka mu bintu byose harimo no kwitwara neza mu ishuri.
Umwaka wa 2024 watangiye mu Karere ka Rutsiro hari Ingo Mbonezamikurire 1,544 zirimo abana 38,933, usize hari ingo mbonezamikurire 1,605 zirimo abana 43,087.
Kugira ngo ibi bigerweho, Akarere ka Rutsiro kafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na Caritas Diyosezi ya Nyundo.
Nzayigezahe Norbert ufite umwana w’imyaka itanu mu irerero avuga ko umwana we yagiye mu irerero adashabutse ariko ashobora no “kumutuma ku iduka akazana ibyo yatumwe aho kuza arira n’amafaranga yayataye.”
Nyirandayishimiye Aurerie wo mu Murenge wa Kivumu yabwiye IGIHE ko gahunda y’Ingo Mbonezamikurire itarajyaho abana bagiraga ibibazo byinshi, gusa ubu ahubwo basigaranye ikibazo cy’uko ibyumba ari bike.
Ati “Aho iyi gahunda y’amarero iziye dukora imirimo yacu dutekanye kuko abana bacu tuba twabasize ahantu hatekanye. Ubu ahubwo abana babaye benshi, turasaba ko batwubakira ibindi byumba kuko iyi ECD twubakiwe na Madamu Jeannette Kagame yatangiranye abana 120, ariko ubu bamaze kuba 250 kandi ntabindi byumba akarere katwubakiye.”
Ubwo muri aka Karere hizihizwaga Umunsi wahariwe Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato mu rwego rwo kuzirikana impinduka iyi gahunda yazanye mu mibereho y’ababyeyi n’abana, Padiri Jean Paul Rutakisha, yagarutse ku ruhare gahunda igira ku myigire y’abana.
Ati “Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere imibereho myiza y’abana icyo, hakwiye imbaraga cyane ku buziranenge bw’amafunguro agaburirwa abana bari mu ngo mbonezamikurire.”
Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rutsiro, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko iyi gahunda y’Ingo Mbonezamikurire yahinduye imibereho y’abana n’ababyeyi.
Ati "Ababyeyi babona aho basiga abana bakajya mu mirimo yabo, ariko na ba bana bahigira byinshi cyane bikanazamura imibereho yabo, nta mwana wagwingira yageze muri ECD.
Umuganwa yongeyeho ko hari gahunda yo kongera ibyumba by’Ingo Mbonezamikurire muri uyu mwaka wa 2025, ariko agasaba ababyeyi kurushaho koherezayo abana bafite isuku.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!