Mu bihe byashize, Rutendo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, abushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, gusa guhera mu mpera za Gashyantare 2025 yarahindutse nyuma yo kugirira uruzinduko i Kigali; aho yasabiye Abanyarwanda imbabazi.
Rutendo yagize ati “Nagombaga kuza, ngahinduka, ariko nkanasaba imbabazi Abanyarwanda, ngira nti ‘Mbasabye imbabazi’ kubera ko nabaye injiji, nkagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyanyu…[nyamara] bitari bikwiye kuvugwa n’umuntu udafite amakuru, nkanagerageza kubacamo ibice nyuma yo kwiyunga nk’igihugu kimaze imyaka 30 kibayeho mu mahoro, nyuma ya Jenoside ibihugu byinshi bitanyuramo ngo bigaruke.”
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, Rutendo yatangaje ko abantu benshi bamubwiye ko azicuza kuba yarahinduye imyumvire yari afite ku Rwanda, agaragaza ko atazigera yicuza.
Ati “Kubera iki nahisemo guhindura imyumvire nari mfite ku Rwanda? Abantu benshi bambwiye ko nzicuza kuba narahinduye uko numvaga u Rwanda, ariko hano hari impamvu nizera ko ntazigera nicuza.”
Rutendo yasobanuye ko ubwo yibasiraga Leta y’u Rwanda, abantu bamusubizaga, atangira kwibaza niba uruhande yari yarafashe rushobora kuzana ibisubizo ku bibazo yegekaga ku Rwanda.
Ati “Naje kubona ko umusaruro w’imyumvire yanjye waganishaga ku kugumura Abanyarwanda, icyo namenye ubu ni uko hari Abanyarwanda 70% bavutse nyuma ya Jenoside, bashoboraga gutakariza Leta yabo icyizere, bikaba byarashobokaga ko bahaguruka, bakayirwanya, bigateza intambara ya gisivili yo kurwanya Leta yabo.”
Yavuze ko intambara ya gisivili yashoboraga gusenya ubumwe n’amahoro, byubatswe mu Rwanda bikanabungabungwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bijyanye n’uko yashinjaga u Rwanda gufasha M23, Rutendo yatangaje ko amagambo ye yashoboraga gutuma ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’ibindi bikomeza kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byibwira ko biri kurwanya Abatutsi.
Rutendo yagaragaje ko gukomeza kohereza ingabo z’ibihugu bya Afurika muri RDC byari kurushaho guhungabanya umutekano wo mu karere, bigatandukanya Abanyafurika mu buryo busa n’ubwo muri Libya cyangwa ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’uyu mugabane.
Nk’umwe mu baharanira ubumwe bw’Abanyafurika, Rutendo yasobanuye ko yibajije niba iyi ntambara yafasha Abanyafurika kunga ubumwe, asanga atari ko biri, kuko iri mu murongo wa ba mpatsibihugu wa "Mbacemo ibice, mbategeke.”
Rutendo yatangaje ko nyuma yo kubona iki gisubizo, yatangiye gukora ubushakashatsi ku karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, asanga Ababiligi ari bo babaye intandaro y’ibi bibazo, babinyujije mu gucamo ibice abatuye muri aka karere, bashingiye ku moko.
Yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwamweretse ko urwango Abatutsi bafitiwe muri RDC no mu Burundi rwakomotse kuri politiki y’Ababiligi yo kubacamo ibice hashingiwe ku moko, agaragaza ko ibihugu byo muri Afurika bikwiye kumenya uku kuri, bikareka kugira uruhande bibogamiraho muri RDC.
Ati “Ndabizi ko ninkangurira abo mu karere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo bamenyane nk’abavandimwe, ngasaba Abanyafurika kutabogama, ngakangurira ibihugu byo mu Biyaga Bigari kuganira ku birimo gukuraho imipaka ya gikoloni, muri Afurika twagera ku mahoro.”
Rutendo yamaze iminsi agenzura amakuru atandukanye ajyanye n’ibyo yatekerezaga ku Rwanda; yaba mu iterambere ryarwo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burukorerwamo. Yanasuye M23 mu Mujyi wa Goma na Bukavu, agenzura amakuru ku birego by’uko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda, asanga atari ko biri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!