Imifuka umunani y’umuceri uhingwa mu kibaya gihuriweho n’iyo mirenge yo mu Karere ka Rusizi ni yo yafatiwe ku byuma bisya ibinyampeke n’imyumbati wajyanyweyo ngo ibyo byuma biwutonore.
Uyu muceri ukunze kugaragara ariko abafite inganda zikorera muri iki kibaya bakavuga ko atari zo zitonora uwo muceri utujuje ubuziranenge.
Bivugwa ko uwo muceri w’incenga uba waranyerejwe ukanyuzwa mu nzira zitemewe kuko ubusanzwe umuceri uhingirwa mu makoperative, ukagurwa n’inganda eshanu zo muri iki kibaya ziwutonora zikabona kuwohereza ku isoko.
Umuyobozi w’uruganda rwa COTICORI akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu kibaya cya Bugarama, Hahiramungu Alphonse, yavuze ko nk’abanyenganda zitonora umuceri babangamiwe n’utumashini dutonora umuceri mu buryo butemewe.
Ati “Nk’abanyenganda, utwo tumashini dukoreshwa mu gutonora umuceri turatubangamiye kuko tutwicira izina. Umuguzi uwubonye mu isoko ari incenga atekereza ko ari imashini zacu zitujuje ubuziranenge kandi ataribyo”.
Hahiramungu yongeyeho ko basaba inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi gushyira imbaraga mu gushaka utwo tumashini dutonora umuceri mu buryo budakurikije amategeko.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’utumashini dutonora umuceri mu buryo budakurikije amategeko bakizi ndetse ko mu bugenzuzi bakoze basanze hari abakoresha imashini zagenewe gusya ibinyampeke bakazikoresha mu gutonora umuceri.
Ati “Tumaze gufatira imifuka umunani y’umuceri ku byumva bisya ibinyampeke n’imyumbati wajyanyweyo ngo utonorwe ushyirwe ku isoko. Ubugenzuzi turabukomeje.”
Nsengiyumva avuga ko hari amabwiriza agenga uburyo umuceri utonorwa, agasaba abatonora umuceri batari inganda zizwi kubicikaho kuko hari ibihano bibateganyirijwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!