Rusizi: Ubuhamya bwa Yankurije wemeye kubana n’uwo se yiciye umubyeyi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Mu Kagari ka Rwinzuzi mu Murenge wa Nzahaha,Akarere ka Rusizi haravugwa inkuru y’uwitwa Nyaminani Gratien wishe umugabo wa Mukakabera Bernadette muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko nyuma baza kwiyunga ku buryo abana babo baje kubana nk’umugabo n’umugore.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi Nyaminani yari mu gitero cyishe umugabo wa Mukakabera. Jenoside irangiye, Nyaminani yarafashwe afungirwa icyo cyaha, anasaba imbabazi Mukakabera, bariyunga.

Umukobwa wa Nyaminani wita Yankurije Donatha yaje kubona uburyo Mukakabera agorwa n’imirimo yo mu rugo, yiyemeza kujya kubana na we ngo ajye amufasha, yirengagije ibyo se yakoreye uwo muryango wa Mukakabera.

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukakabera yari afite umusore wagiye mu gisirikare, umunsi umwe aza kubwira umubyeyi we ko yumva akeneye umugore.

Mukakabera wari umaranye iminsi na Yankurije, yabwiye umusore ko nta mpamvu yo kwigora ajya kure kandi mu rugo iwe hari umukobvwa w’imico myiza, ukomoka kwa Nyaminani.

Mukakabera yagize ati “ Ndamubwira nti nturenge aha umugore ng’uyu , umusore yaraje arasaba asiga anakoye asubira ku kazi. Yaje kugaruka ashyingirwa, umukobwa ng’uyu abaye aho ng’aho babyaranye abana batatu b’abahungu .”

Uru rukundo rw’aba bana rwabaye ikiraro gihuza imyiryango yombi ariko nyuma yo gucengerwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge.

Nyaminani avuga ko atiyumvishaga uburyo umuhungu yiciye se ashobora gukunda umukobwa we bakaba nk’umugabo n’umugore, ntibashyamirane.

Yagize ati “ Yarambwiye ati nashimye umukobwa wawe, ndamubwira nti ese birashoboka? ati naramushimye ngombe nzamutware ariko kubera icyo icyaha nari narakoze numvaga bidashoboka nyine.”

Yakomeje agira ati “ Nabajije umukobwa wanjye arambwira ngo nta kindi twaravuganye n’uko nyine ubwo nibwo baje gusaba barakwa, ndabashyingira.”

Yankurije Donatha yavuze ko we n’umugabo we bamaranye imyaka 10. Mu mubano wabo watunguye benshi batuyumvishaga uko bazabana, umuryango wa Yankurije warahemukiye uw’umusore.

Yankurije yagize ati “ Ntabwo byari byoroshye, nyine baravugaga ngo buriya uriya muhungu ntashaka kwihorera abaturanyi, ese amutwaye kubera urukundo cyangwa hari ikindi agamije? Abantu ntibabura ibyo bavuga ariko njye nabonaga ari urukundo.”

Iyi miryango ishimangira ko yamaze kurenga urwango rushingiye ku moko ku buryo ubu basurana, ugize ikibazo abandi bakamutabara.

Iyi miryango ivuga ko igikorwa bakoze cyafashije abantu benshi kuko hari abantu bumvaga ko badashobora gushyingira abana babo mu muryango badahuje ubwoko cyangwa yabiciye.

Umugabo wa Yankurije ntabwo yabashije kuboneka kuko yari mu kazi.

Raporo y’Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2016 yagaragaje ko abagera kuri 92.5% bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kandi abaturage babanye mu mahoro n’ubworoherane.

Raporo yagaragaje ko nibura 97% by’Abanyarwanda bemera ko ubwiyunge bwongereye imibanire yabo kandi ntawabahatiye kwiyunga, mu gihe 83,4% bemera ko abakoze Jenoside n’abayirokotse biyunze.

Yankurije avuga ko we n'umugabo we babanye neza mu myaka icumi bamaranye
Nyaminani yavuze ko atumvaga uburyo umukobwa we agiye gushaka mu muryango yahemukiye
Mukakabera niwe wagiriye inama umuhungu we yo gushaka Yankurije nubwo umuryango w'umukobwa wari warabahemukiye, gusa ubu bariyunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza