Muri abo banyeshuri harimo bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba. Ibi ngo bituma batsindwa mu bizamini bitegurwa n’akarere n’ibitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta.
Ibyo ariko biterwa n’ubuke bw’ibyumba kuko iki kigo gifite imyumba 33 by’amashuri mu gihe gikeneye ibyumba 53 bivuze ko gifite icyuho cy’ibyumba 20.
Ni mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ari uko abanyeshuri bakwiye kwiga kuva mu gitondo kugera nimugoroba, ibizwi nka ’single shift’.
Umuyobozi wa GS St Dominiko Savio, Uwimana Hawa Seraphine, yavuze ko muri iki kigo gahunda ya ’single shift’ idashoboka guhera mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza kubera ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri.
Mu mashuri y’inshuke iki kigo gifitemo abana 180 bigira mu cyumba kimwe, bituma 90 biga mu gitondo abandi 90 bakiga nimugoraba.
Uko kwiga basimburana bihera mu mashuri y’inshuke bigakomeza kugeza mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.
Mukayisenga Esther uhagarariye abandi muri iki kigo yabwiye IGIHE ko ubucucike buri muri iki kigo butuma abanyeshuri batsindwa
Ati “Ahari abanyeshuri bake ku bindi bigo ntabwo batsindwa nk’uko dutsindwa. Mwarimu ntabwo ashobora kutugeraho twese kubera ubucucike.”
Umubare munini w’abanyeshuri mu cyumba kimwe utuma hari aho usanga abana bicaye ku ntebe ari batanu mu gihe intebe imwe itakagombye kurenza abanyeshuri babiri.
Abizeye Bahati Marcelin avuga ko kuba biga basimburana bituma batsindwa ibizami bitegurwa n’akarere n’Ibitegurwa na NESA.
Ati “Niba ku bindi bigo biga amasaha 50 twe tukaba twiga amasaha 25 kubera kwiga mu gitondo, nimugoroba hakaza abandi bigaragaza neza ko umwana wize amasaha 50 atazatsinda kimwe n’uwize amasaha 25."
Iki kibazo ntabwo kiri muri GS St Dominiko Savio Mutongo honyine kuko kiri no mu bindi bigo birimo na GS Muhari.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko baticaye ubusa.
Ati “Icyo kibazo turakizi, muri rusange turabura ibyumba 625 kugira ngo ikibazo cy’ubucukike kibe gikemutse neza mu Karere hose. Turi gukomanga ahantu hose hashoboka mu bafatanyabikorwa, MINEDUC nayo tuyiha raporo."
Mu mwaka wa 2019/2020 mu Karere ka Rusizi hari hubatswe ibyumba bishya by’amashuri 168, mu mwaka wakurikiyeho hubakwa ibindi 254 ariko ntibyakemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, uretse ko byagize uruhare rufatika mu kugabanya uburemere bwacyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!