Igikorwa cyo kubashyikiriza ibyo bikoresho birimo iby’isuku, ibiribwa, ibiryamirwa n’amatungo cyabereye ku Biro by’Umurenge wa Nkanka ku wa 02 Gicurasi 2025.
Mukarugwiza Seraphine wo mu Kagari ka Kinyaga wiciwe abantu 24 muri Jenoside yavuze ko ubuzima bwari bumugoye kuko nta n’itungo yagiraga.
Ati “Iyi hene bampaye igiye kumfasha ibintu byinshi, izampa ifumbire, izororoka nkureho izo nikenuza.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine, yashimye iki gikorwa cyakozwe n’abaguye n’abavuka mu Murenge wa Nkanka uri mu mirenge ikennye y’icyaro, asaba indi mirenge kubigiraho.
Ati “Kwibuka dukwiye kubijyanisha n’ibikorwa, tuba hafi abarokotse ubona bafite ubuzima bubagoye mu mibereho ya buri munsi. N’abandi dukwiye kubireberaho icyo Nkanka yakoze n’indi mirenge ikajya igikora.”
Ibikoresho byatanzwe ni matela, amabati, ihene, ibitenge n’amafaranga yo kubidodesha, amasabune, ubwisungane mu kwivuza n’ibiribwa birimo kawunga, ibishyimbo, umuceri n’amavuta yo guteka


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!