00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abarokotse Jenoside bahawe ibikoresho bizabazamurira imibereho

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 May 2025 saa 08:33
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi bahawe ibikoresho n’abavuka muri uyu murenge batuye mu bindi bice bafatanyije n’abawutuyemo, aho bizabafasha gukomeza ubuzima bwa buri munsi.

Igikorwa cyo kubashyikiriza ibyo bikoresho birimo iby’isuku, ibiribwa, ibiryamirwa n’amatungo cyabereye ku Biro by’Umurenge wa Nkanka ku wa 02 Gicurasi 2025.

Mukarugwiza Seraphine wo mu Kagari ka Kinyaga wiciwe abantu 24 muri Jenoside yavuze ko ubuzima bwari bumugoye kuko nta n’itungo yagiraga.

Ati “Iyi hene bampaye igiye kumfasha ibintu byinshi, izampa ifumbire, izororoka nkureho izo nikenuza.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine, yashimye iki gikorwa cyakozwe n’abaguye n’abavuka mu Murenge wa Nkanka uri mu mirenge ikennye y’icyaro, asaba indi mirenge kubigiraho.

Ati “Kwibuka dukwiye kubijyanisha n’ibikorwa, tuba hafi abarokotse ubona bafite ubuzima bubagoye mu mibereho ya buri munsi. N’abandi dukwiye kubireberaho icyo Nkanka yakoze n’indi mirenge ikajya igikora.”

Ibikoresho byatanzwe ni matela, amabati, ihene, ibitenge n’amafaranga yo kubidodesha, amasabune, ubwisungane mu kwivuza n’ibiribwa birimo kawunga, ibishyimbo, umuceri n’amavuta yo guteka

Harimo n'abahawe ibiryamirwa n'ibyo kwiyorosa
Abahawe ihene bavuze ko zigiye kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kubaha ifumbire bakongera umusaruro w'ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .