Isoko rya Gatsiro riremwa n’abiganjemo abaturage bo mu Murenge wa Nkanka n’uwa Gihundwe ryubatsemo. Ribonekamo ibicuruzwa by’amoko yose byiganjemo ibiribwa.
Mu biribwa bibonekamo harimo ibiba byatunganyirijwe mu nganda n’ibyo abaturage bakura mu mirima bahita babijyana mu isoko.
Kabera Elevanie umaze imyaka irenga 10 acururiza muri iri soko akitwikira ishashi iyo imvura iguye, avuga ku kwangirika kw’ibicuruzwa bye mu gihe ikirere kitameze neza.
Ati “Birabangamye cyane kuko hari ubwo ibicuruzwa birekamo amazi bikamboreraho. Ibitunguru iyo binyagiwe birabora, n’ibi birungo bindi iyo binyagiwe birabora. Ifu y’ubunyobwa na yo iyo amazi aguyemo irapfa.”
Uyu mugore ufite igishoro kiri hagati y’ibihumbi 15 Fwr na 20 Frw asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ko bwabubakira isoko risakaye.
Ati “Imana idufashije bakaridusakarira ntitwajya tuboresha. Ntitwajya tunyagirwa”.
Nyirahabimana Pétronille ucururiza ibiribwa muri iri soko avuga ko iyo imvura iguye umuyaga uba mwinshi, bakarwana no kwanura ibicuruzwa hakaziramo n’abajura.
Akifuza ko bakubakirwa isoko “nibura tukabasha kujya dukorera ahantu tutari gukubwitwa n’umuyaga n’imvura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habimana Alfred, avuga ko ikibazo cy’isoko rya Gatsiro bakizi ndetse ko bafite gahunda yo kuryubakira rimwe n’irya Hepfo.
Ati “Turi muri gahunda yo gutanga isoko ryo gukora inyigo kugira ngo turebe ko haboneka ingengo y’imari ayo masoko akubakwa. Ni byo turimo kugira ngo rizabe ari isoko rijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.”
Akarere ka Rusizi gasanzwe gafite amasoko yubatse mu buryo bwa kijyambere arimo irya Kamembe n’irya Bugarama, akorerwamo ku kigero cyo hejuru.
Mu masoko arimo irya Gikundamvura n’irya Rusizi I ntagikorerwamo bitewe n’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!