RURA yashyizeho igiciro ntarengwa cya gaz mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Mata 2020 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko mu mujyi wa Kigali, ikilo cya gaz yo gutekesha kitagomba kurenza amafaranga 1084 ku kilo.

Ni icyemezo kije nyuma y’iminsi abakoresha gaz binubira izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku buryo hari abavugaga ko bayigura hagati ya 1000 Frw na 1400 Frw ku kilo.

Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yasabye abazabona aho gaz igurishwa ku giciro kiri hejuru, kuyitungira urutoki.

Yagize iti “Igiciro cya gazi mu mujyi wa Kigali ntikigomba kurenga 1084 FRW ku kiro. Mu gihe ubonye umucuruzi uyigurisha ku giciro kiri hejuru y’iki, menyesha RURA ako kanya.”

Mu nkuru ya IGIHE yatambutse muri Gashyantare uyu mwaka, hari abavugaga ko ibiciro bya gaz bikomeje kwiyongera, basubira gukoresha amakara.

Mukamana Odette wo mu Murenge wa Gisozi, yavuze ko mu mpera z’Ukuboza 2019, ikilo kimwe cya Gaz yakiranguraga amafaranga 830 Frw ariko ubu akirangura arenga gato 1000Frw. Ibi ngo bigira ingaruka no ku bakiriya azigurisha.

Ati “Niba icupa ry’ibilo bitandatu nararigurishaga 6000 Frw, ubu ni 7500 Frw, kuko no kurangura byarazamutse. Abakiriya ntibabyumva ku buryo hari n’abahitamo kwigurira amakara kandi bari barayaretse”.

RURA iherutse kubwira IGIHE ko mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), u Rwanda ari rwo rufite igiciro cya Gaz kiri hasi.

Mu 2019, mu Rwanda hinjiye gaz ingana n’ibilo 21 476 000.

RURA yatangaje ko igiciro cya gaz kitagomba kurenza amafaranga 1084 ku kilo muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .