Rulindo: Abikorera basabwe uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage babegereye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Kanama 2020 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, bwasabye Urwego rw’Abikorera kubaka ibikorwa byabo, bahereye ku gufasha mu guteza imbere ababegereye ngo kuko aribyo bizabafasha kugira ubucuruzi bukomeye kandi burambye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ubwo hatahwaga inzu yubakiwe umukecuru w’imyaka 70 witwa Mukandani Laurence wo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, wari utuye mu nzu ishaje cyane.

Uwo muhango wahuriranye n’Umunsi w’Umuganura, aho ubutumwa bw’abayobozi butandukanye bwashishikarije Abanyarwanda bishoboye kuba hafi y’abatishoboye, bakabafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite.

Iyo nzu umuturage yahawe yubatswe na Sosiyete Isaro Maize Company Ltd.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Rulindo, Niyoniringiye Félicien, yavuze ko ubusanzwe abikorera bakwiriye gufasha igihugu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko umuturage ubayeho nabi adashobora kuba umukiliya mwiza, bityo kumufasha kuzamuka ari nabyo bituma ejo agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta, abo bose barakora ku buryo usanga bagira uruhare muri ibi bikorwa by’iterambere, cyane cyane nko muri ibi bikorwa byo gufasha abaturage kuva mu manegeka no gutura neza kuko abenshi ntabwo baba bafite aho gutura.”

Mukandani Laurence wafashijwe kubona aho gutura, yashimiye abamufashije kubona icumbi ngo kuko yari afite ikibazo cyo kuba aho yari atuye, nta wundi muturage wahageraga uretse abahanyuraga bagiye gushaka amazi mu gishanga.

Ati “Imvura yaragwaga nkicara nkareba ahantu hatava nkihengeka, nta wansuhuzaga kereka abavomyi bazaga gushaka amazi, mbese kuri uyu munsi muranganuje.”

Umuyobozi wa Isaro Maize Company Ltd, Dusabumuremyi Alexis, yavuze ko kuba yaratekereje kubakira inzu umuturage utishoboye bishingiye ku mpanuro bahora bahabwa z’uko Abanyarwanda bakwiriye kwishakamo ibisubizo.

Ati ”Nk’Umunyarwanda nk’abandi bose muri rusange, tubikomoye ku Mukuru w’Igihugu cyacu atubwira ko kubaho ari ukwifasha, kwiha agaciro. Nk’umuntu utuye mu Kisaro nabonye uriya mukecuru abayeho nabi, atuye ahantu habi ndavuga nti nanjye nagira icyo nkora, nibwo agatima ko kumwubakira inzu nk’iriya kaje.”

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, igaragaza ko mu ngo zirenga ibihumbi 82 zigize aka Karere, izituye neza ku mudugudu ari 58.6%.

Inzu yubakiwe uyu muturage ifite agaciro ka miliyoni imwe n'igice
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Rulindo, Niyoniringiye Félicien aganira na Mukandani wahawe inzu
Niyoniringiye yasabye Urwego rw’Abikorera kubaka ibikorwa byabo, bahereye ku gufasha mu guteza imbere ababegereye
Dusabumuremyi Alexis yavuze ko kuba yaratekereje kubakira inzu umuturage utishoboye bishingiye ku mpanuro bahora bahabwa z’uko Abanyarwanda bakwiriye kwishakamo ibisubizo
Mukandani wafashijwe yashimye umuco w'Abanyarwanda wo gufashanya watumye yubakirwa inzu akava mu manegeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .