Ruhango: Umukozi w’umurenge bamusanze mu mukoki yapfuye, bikekwa ko yazize impanuka ya moto

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Kamena 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umukozi Ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, Munyeshyaka Michel, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bamusanze mu mukoki waciwe n’ibiza yapfuye, bikekwa ko yaguyemo agiye ku kazi.

Amakuru y’urupfu rwa Munyeshyaka w’imyaka 36 y’amavuko yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 ubwo abaturage bamusangaga yaguye mu mukoki yapfuye iruhande rwe hari moto yagendagaho.

Nyakwigendera akaba yiteguraga gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yabwiye IGIHE ko kuwa Mbere Munyeshyaka yiriwe ku kazi ameze neza ndetse yanatashye nta kibazo afite.

Gusa ngo yari yamusabye ko kuri uyu wa Kabiri yazindukira ku kazi hakiri kare kuko bari bafite abashyitsi.

Ati “Bigaragara ko yazize impanuka ya moto kuko yaguye mu mukoki waciwe n’inkangu. Ubu umubiri we turimo kuwukuramo.”

Biteganyijwe ko umubiri we numara gukurwamo ujyanwa ku Bitaro gukorerwa isuzuma.

Umukoki bikekwa ko Munyeshyaka Michel yaguyemo, waciwe n'inkangu yasenye umuhanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .