Iyi ni gahunda yatangijwe mu ntangiriro za 2024, ndetse kugeza ubu ikaba imaze kugera ku rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye rusaga ibihumbi 14 mu bihumbi 85 rugize aka karere.
Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bagaragaza ko ifite icyo yabamariye harimo kumenya uko bakwikorera isuku mu gihe cy’imihango, ndetse no kwirinda ibishuko, kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi byatuma inzozi zabo zitagerwaho cyangwa zikadindira.
Mutuyimana Charlotte we yavuze ko ubumenyi gahunda ya ‘Masenge nawe Marume nganiriza’ yamuhaye atari asanzwe abuhabwa n’ababyeyi cyangwa abandi bo mu muryango we.
Ati “Njyewe mbana na Masenge, ariko iyo nkeneye ko anganiriza ku buzima bw’imyororokere, ntabwo abyumva neza. Dukeneye ko abaturera baba inshuti zacu cyane kuko iyo bitabaye bityo dushakira amakuru hanze.’’
Yongeyeho ati “Twabonye ko iyo utwaye inda ukiri umwana wo kurerwa uhinduka umubyeyi imburagihe, ugacikiza amashuri ndetse ukanatakaza icyizere mu muryango. Ibyo byose byica ejo hazaza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko iyi gahunda ya ‘Masenge nawe Marume nganiriza’ yatangijwe nyuma yo kubona ikibazo cyari gihari cy’urubyiruko rwinshi rw’abakobwa ruterwa inda zitateganijwe.
Ati “Tuganiriza abari mu ngeri zitandukanye, kuva ku myaka 10 kugera kuri 30. Tugera mu mudugudu, tugafata abana b’abakobwa, bakaganirizwa n’abo bita ‘Masenge’; tukanafata ab’abahungu bakaganira n’uw’igitsinagabo bita ‘Marume’, kandi ubona abana babaza ibibazo bitandukanye bisanzuye.’’
Mu mwaka ushize gusa wa 2023 wonyine, abangavu 171 batewe inda mu Karere ka Ruhango, ibisobura ubukana bw’iki kibazo, ari nayo mpamvu akarere kashyize imbaraga mu kwigisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!