00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abaturage basaga ibihumbi 77 bagiye kwegerezwa amazi meza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 27 February 2025 saa 03:32
Yasuwe :

Mu Karere ka Ruhango, by’umwihariko mu gice cy’Amayaga, ni hamwe hakunze kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi meza ndetse bigaherekezwa no kugira imvura nke.

Kuri ubu ariko, ibura ry’amazi rirasa nk’irigiye kuba amateka kuko mu bice bitandukanye bya Ruhango birimo na Ntongwe mu gace k’Amagaya, batangiye gusongora ku mbuto zo kwegerezwa amazi meza, ndetse imirimo yo kuyakwirakwiza irakomeje.

Hitimana Christophe wo mu Murenge wa Ntongwe, Akagari Nyakabungo, Umudugudu wa Cyintore, yabwiye IGIHE ko yishimira ko babonye amazi nyuma y’iyagurwa ry’umuyoboro wa Ntongwe.

Ati “Tutarabona amazi byabaga bigoye kuko twavomaga mu gishanga. Ubu aha n’umwana muto yavoma ariko mbere ntabwo umuntu yari kohereza umwana muto mu gishanga, aca no mu bihuru. Nkanjye uvomesha igare ntabwo ryajyagayo, ariko nk’ubu amazi ari ku muhanga, byaroroshye.’’

Ibyo abihuriraho na Ishimwe Josiane, warenze ibyo kuvoma gusa ubu akaba ari n’umucuruzi w’amazi. Ati “Mbere batarazana amazi byari bigoye kuko ntitwabonaga amazi , none ubu umuntu asigaye abona amazi uko ayakeneye.’’

Yakomeje avuga ko yanabikozemo umushinga wo gucuruza amazi, abigira akazi ke ka buri munsi, ku buryo yumva aramutse asibye yaba ahombye, dore ko ku kwezi yunguka ibihumbi 200Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko akarere gafite imishinga byinshi yo gukwirakwiza amazi by’umwihariko mu bice by’Amayaga nka Ntongwe.

Ati “Dufite imishinga irimo gukorwa igera kuri itanu yo kwegereza abaturage amazi meza. Muri yo harimo uwo kubaka umuyoboro wa Shyogwe-Mayaga uzageza amazi ku bantu 17.200, uwa kabri ni uwo kubaka umuyoboro wa Nkomero-Kinihira uzageza amazi ku bantu 21.416; hakaba n’uwa gatatu wo gusana umuyoboro wa Kibirizi uzageza amazi ku bantu 2.100.”

Meya Habarurema, yakomeje avuga ko hiyongeraho umuyoboro wa Saruheshyi-Ruhango uzageza amazi ku bantu 7.850 ndetse n’umuyoboro wa Ruhango-Ntongwe ugiye no kurangira, ukaba uzageza amazi ku bantu 29.831, bityo bose hamwe ari 77.947 bazaba bayegerejwe.

Kuri ubu, imibare yo kwegereza abaturage amazi meza mu Karere ka Ruhango, irerekana ko igeze kuri 78%, intego ikaba ari ari ukugera ku 100% mu mwaka wa 2030.

Abo mu bice bya Ntongwe bishimira ko begerejwe amazi meza
Iki kigega cy'amazi cyubatswe mu Kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe
Meya Habarurema Valens yavuze ko abaturage barenga 77.940 bazegerezwa amazi meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .