Rugerinyange wabaye Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Nyabisindu muri Nyanza y’ubu yitabye Imana ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021 nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.
Nyakwigendera yari inararibonye mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda ndetse yakundaga gutanga ibiganiro byigisha amatega urubyiruko rw’u Rwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Murumuna we witwa John yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe arwaye indwara ya Stroke ndetse akaba yagiraga n’ikibazo cy’umutima ku buryo ingingo zimwe zitari zigikora (paralysie).
Yakomeje avuga ko “Yari amaze igihe afite uburwayi, yagiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal bari baramusezereye mu byumweru bitatu bishize, none yaguye mu rugo aho yabaga mu Bugesera.”
Yakomeje agira ati “N’ejo bundi Noheli nari nagiyeyo ku mureba, niho naraye ariko nabonaga ameze nabi.”
Kimwe n’abandi banyarwanda bari barameneshejwe bavanwa mu gihugu cyabo n’amateka mabi yaranze u Rwanda, Rugerinyange nawe yari yarahungiye i Burundi nyuma agaruka mu Rwanda mu mwaka 1994 igihugu kimaze kubohorwa.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye Perefe w’Agateganyo wa Perefegitura ya Butare, avuyeho akora mu kigo gishinzwe Igororamuco nyuma aza kuhava ajya kuba Burugumesitiri wa Komine Nyabisindu (ubu ni mu Karere ka Nyanza).
Uyu musaza wari umuhanga kandi akaba n’inararibonye mu bijyanye n’amateka kandi yavuye ku buyobozi bwa Komine Nyabisindu ajya gukora muri Croix Rouge aho yari umuyobozi wayo mu Ntara y’Amajyepfo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!