Rubavu: Umukobwa w’imyaka 19 na babiri bamufashije gukuramo inda batawe muri yombi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 19 n’abamufashije gukuramo inda barimo uwamuhaye ibinini yakoresheje batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Bafashwe ku wa 26 Ukwakira 2020 ahagana saa Yine nyuma y’amakuru yatanzwe avuga ko hari uruhinja rwatawe mu musarane wo mu Mudugudu wa Bugasha, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Icyo gihe inzego z’ibanze n’izumutekano zaje gukurikirana zisanga ayo makuru ari impamo.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje aya makuru avuga ko abafashwe bakurikiranyweho icyaha gifite aho gihuriye no gukuramo inda.

Yagize ati “Tariki ya 26 Ukwakira 2020 RIB yafunze Gakobwa [Izina yiswe] w’imyaka 19, ukomoka mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi akurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda, Gasore [izina ryahinduwe] nawe ukomoka mu Karere ka Karongi akurikiranyweho gutanga ibinini bakoresheje bakuramo inda n’undi utuye mu Kagali ka Rubona ucyekwaho ubufatanyacyaha. Aba bose bakurikiranyweho icyaha gifite aho gihuriye no gukuramo inda.”

Yasabye Abanyarwanda gukurikiza amategeko, bakirinda ibyaha kuko aribyo biganisha ku kwica amategeko.

Umurambo w’uruhinja nyuma yo gukurwa mu musarani wahise ushyingurwa naho ababigizemo uruhare uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 123 Nº68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.

Naho ingingo ya 124 ivuga ko umuntu wese ukuramo undi inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Umukobwa w’imyaka 19 na babiri bamufashije gukuramo inda batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .