Abo bakozi bari kwishyuzwa amafaranga miliyoni 8 yo kwishyura imirimo yo kuvugurura inzu z’abatishoboye iyo sima yagombaga kujya gufasha ariko abahagaritswe mu kazi ntibabikozwa.
Meya Habyarimana Gilbert, Habimana Martin wari umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, Murekatete Gerardine wari ushinzwe ububiko, Hagenimana Epimaque uyobora ubu ishami ry’imibereho myiza nibo bonyine bemeye kwishyura amafaranga basabwa mu gihe Uwampayizina Marie Grace wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kalisa Roger wari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange, Dukundimana Esperance wari ushinzwe abakozi na Kayitesi Marie Claire wari ushinzwe ibiza banze kwishyura.
Uwampayizina Marie Grace yavuze ko atazishyura kuko ntaho yahuriraga n’ububiko.
Yagize ati “Sinanze kwishyura sima ahubwo ntaho mpurira nayo. Ubu koko wambwira ngo Visi Meya ahurira hehe na sima? Na Meya twaravuganye ndamubwira ngo aho kugirango nishyure sima nayaha avoka akajya kuruburana kandi bazampa arenze ayo namuhaye. Nubwo byaba ari imicungire ntibyagera aho njya kubazwa imicungire y’ibikoresho. Narinze mvaho ntaragera mu bubiko, narabahakaniye’’
Yavuze ko impamvu abakiri mu kazi bishyura ari ukugira ngo batagatakaza bityo ko we ntacyo aharanira mu gihe nta kosa yakoze.
Ati “‘Abari mu kazi nibo bari kwishyura kugira ngo batakabura. Kuba naratashye buriya nananiwe gucunga sima igihano kiruta icyo ni ikihe? Uri mu kazi yakwishyura kubwo kwanga kugatakaza ariko njye aho kwishyura najya mu rukiko. Meya ari kwishyura kuko niwe uri mu kazi niwe ufite naho akura ubwishyu kandi na we ni ukurwana ku mwanya we, nta hantu Meya ahurira na sima’’.
Kayitesi Marie Claire wari ushinzwe ibiza yavuze ko ntaho ahuriye na sima kandi n’urukiko rwabyemeje.
Ati’’Njyewe biriya bibazo ntaho mpuriye nabyo. Nagiye mu rukiko rugaragaza ko ntaho mpuriye n’iriya sima. Nta wanyishyuza kuko urukiko ntabyo rwantegetse nta n’uwigeze anyandikira anyishyuza’’.
Umuyobozi w’inama njyanama ya’akarere ka Rubavu, Nyirurugo Côme de Gaule yavuze ko iki kibazo bagiye kukigaho ariko bagomba kwishyura waba uri mu kazi cyangwa utakikarimo.
Ati “Iki kibazo tuzagisuzuma mu nama njyanama itaha ariko umurongo dushaka kugiha nuko buri wese agomba kwishyura nubwo yaba ari hanze cyangwa ari mu kazi ibindi bikazakurikiranwa kuko ni amakosa yakorewe mu kazi. Hazitabazwa izindi nzego kandi bagomba kwishyura’’.
Taliki 22 Ukwakira 2019 nibwo bamwe mu bakozi b’akarere ka Rubavu bafunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) aho bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu burangare bwatumye imifuka ya Sima yari igenewe abatishoboye n’abagizweho n’ingaruka z’ibiza yangirikira mu bubiko.
Bamwe baje kurekurwa ariko abasenyewe n’ibiza bari bagenewe izi sima kugeza ubu baracyacumbitse mu baturanyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!