00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ishimwe ry’abamaze kubakirwa na Leta nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 October 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Abaturage bubakiwe na Leta nyuma yo gusenyerwa n’ibiza bavuga ko batazarambirwa gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu uburyo bwababaye hafi nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza byatwaye ibyabo n’ababo muri Gicurasi umwaka ushize.

Ibi ni bimwe mu byo batangarije mu muganda wo kubakira abahuye n’ibiza no gutera ibiti ku mugezi wa Sebeya, wabaye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2024, ubera mu Murenge wa Rugerero wo mu Karere ka Rubavu.

Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert n’Umuyobozi w’Ingabo muri iyi Ntara Maj Gen Eugene Nkubito.

Uyu muganda ubaye nyuma y’umwaka n’amezi atanu u Rwanda rwibasiwe n’ibiza karundura byahitanye ubuzima bw’abarenga 130 bikanasenya ibikorwaremezo birimo inzu z’abaturage zirenga 6500.

Muhawenimana Emmerence wo mu Mudugudu wa Ruhangiro, ubwo ibi biza byabaga yari afite uruhinja rw’ibyumweru bitatu mu bana barindwi, atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho we n’umuryango we kuko inzu yahirimye bayireba nubwo bari bayisohotse.

Muhawenimana na bagenzi ntajya kure ya bagenzi be bashima Leta yabakodeshereje inzu mu mezi atandatu.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ko bwatubaye hafi, byanyeretse ko Leta ari umubyeyi. Amezi atandatu yagiye gushira inzu yanjye yaruzuye ubu nyirimo.”

Ubutabazi bwabangikanjijwe no gukumira ibiza

Mu karere ka Rubavu honyine, ibi biza byahitanye abantu 19 binakura mu byabo abarenga 5000. Nyuma basuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu kugera kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atanga umurongo w’uko bagomba gufashwa.

Umugezi wa Sebeya wuzuye icyo gihe ugateza ibibazo mu baturage ubu wubatsweho inkuta zikomeye, ndetse hanubakwa damu ya Musabike ifite ubushobozi bwo gukereza m3 miliyoni 2 z’amazi ya Sebeya ntagere mu baturage.

Nyuma y’umuganda wo gutera ibiti ku nkengero zawo no kubakira umwe mu baturage basenyewe n’ibyo biza, abayobozi baganirije abaturage bagaragaza amarangamutima menshi y’ibishimo.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yashimiye abaturage bagize ubwitabire buri hejuru mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza ariko abibutsa gushinganisha imitungo yabo.

Ati “Icy’ingenzi cyane twagiye tubona ni uko hari abantu bari bafite amazu y’ubucuruzi, twakagombye kuyashyira mu bwishingizi kimwe n’ibihingwa cyane ko na Leta ishyiramo nkunganire kugira ngo bidufashe guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.”

Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda mu byo iri gushyiramo imbaraga kandi mu gukumira ibiza harimo no gukoresha ikoranabuhanga riburira igihe amazi y’imigezi ari kuzamuka kugira ngo abaturage bimuke hakiri kare.

Ibiza bya tariki 2-3 Gicurasi byasenye inzu zirenga 6500, Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo imaze kubaka izirenga 2050 biganjemo abari bifitiye ibibanza ahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Andi mazu ari kubakwa ndetse iyi gahunda izakomeza ku buryo hari icyizere ko umwaka utaha uzasiga bose barubakiwe.

Abasenyewe n'ibiza bamaze kubakirwa barenze 2000
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yasabye abaturage kujya bubaka gushinganisha inzu zabo
Muhawenimana wasizwe iheruheru n'ibiza afite uruhinja rw'ibyumweru bitatu ashimira Leta yabatabaye
Ndayambaje Célestin yashimishijwe no kubona abayobozi barimo na Minisitiri baza kumwubakira nyuma yo gusenyerwa n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .