Amashyuza ni amazi aba ashyushye aturuka hasi mu butaka bikekwa ko aba aturuka mu birunga. Mu Karere ka Rubavu naho aya mashyuza arahaba aho aherereye mu Murenge wa Nyamyumba ahazwi nka Brasserie.
Muri iki gice hari amasoko atatu yose azana amazi ashyushye agafasha benshi mu bahasohokera aho bayafata nk’umuti w’indwara zitandukanye zirimo amavunane n’izindi, hari n’abayanywa ngo bakire indwara zirimo iz’ubuhumekero, rubaga impande, imitsi n’izindi.
Bamwe mu bakorera muri koperative ikorera kuri aya mashyuza ifasha benshi mu kunanura imitsi, babwiye IGIHE ko muri izi mpera z’umwaka abakiriya biyongereye kuburyo ngo amafaranga bakoreraga yikubye kabiri.
Ngabire Emeline uri mu bakunda gukorera massage ababa bagiye kureba amashyuza avuga ko ku munsi atahana ari hagati y’ibihumbi 4000 na 6000 Frw.
Ati “ Byose bituruka ku bakiriya tuba twabonye mu minsi isanzwe ushobora kubona 3000 Frw cyangwa 4000 Frw ariko mu minsi mikuru birahinduka cyane ya mafaranga akiyongera nk’ubu muri iki cyumweru kiri hagati ya Noheri na Bonane ku munsi tuba dutahana 4000 kugeza muri 6000 Frw kubera abantu benshi baba baje hano.”
Abagana amashyuza bavuga ko abavura amavunane n’izindi ndwara
Habimana Alex waturutse mu Karere ka Nyanza agiye kwifashisha amashyuza yo mu Karere ka Rubavu ngo yavuze ko iyo ayarimo umubiri we uruhuka neza ndetse n’amaraso agakomeza gutembera neza.
Yagize ati “Amashyuza ya hano avura amavunane, akamvura imitsindetse akanatuma umubiri wanjye ukora neza mu bijyanye n’itembera ry’amaraso, mba naje nje kureba ibyiza bitatse u Rwanda nkanahava nayo nyagezeho.”
Mukamurenzi Joanna waturutse mu Mujyi wa Kigali we yavuze ko iyo aje agashyira amaguru mu mashyuza bakayakanda ngo bimuvura imitsi akongera akagenda neza.
Ati “ Abantu bakuru urabona dukunze kurwara imitsi, iyo naje hano rero hari ukuntu nshyira amaguru mu mazi bakayakanda, nyuma bakayakanda bakoresheje umucanga wa hano ushyushye, ni ukuri ntaha ya mitsi itakindya cyangwa ngo imbuze kugenda, iyo mvuye hano mara amezi nk’atatu ngenda neza mu gihe ubusanzwe imitsi inzonga nkagenda ncumbagira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ahari aya mashyuza hazubakwa hoteli y’inyenyeri eshanu ndetse ngo hakazanabungwabungwa kuburyo abahagenda bazajya bahabonera serivisi nyinshi zitandukanye mu rwego rwo kwagura ubukerarugendo bwaho.
Kuri ubu mu Rwanda amashyuza abarizwa mu turere twa Rubavu na Rusizi bikaba bivugwa ko akomoka ku birunga byo muri DR Congo. Mu minsi ishize amashyuza ya Rubavu yigeze kumara icyumweru yaraburiwe irengero nyuma aza kugaruka.
Kugira ngo umuntu yemererwe kota mu mashyuza yishyura amafaranga 1000 naho gukorerwa massage byishyurwa hagati ya 2000 Frw na 5000 Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!