Rubavu: Abajijisha utubari bakaduhindura ‘restaurants’ bagiye kujya bapimwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye guhagurukira abantu bajyaga babeshya ko bacuruza restaurant kandi ari utubari, ku buryo bazajya bifashisha n’utumashini dupima ingano ya ‘alchool’ mu mubiri kugira ngo hemezwe ko banyweye inzoga.

Mu mabwiriza yo kwirinda coronavirus yashyizweho, utubari ntabwo twemerewe gukora. Inzu zicuruza amafunguro ‘restaurants’ nizo zemerewe gukora ariko nazo abazijyamo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda.

Icyakora mu karere ka Rubavu, hari bamwe mu bari bafite utubari baduhinduramo restaurants ariko bakajijisha bakanacuruza inzoga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwabahagurukiye abo bantu kuko bugiye kujya bunapima abatwaza ko barimo kurya kandi banywa inzoga.

Mu bihano ubuyobozi bwari busanzwe buhanisha abarenga ku mabwiriza bagafungura utubari yari igifungo cy’iminsi itanu n’amande y’amafaranga ibihumbi 100 n’ibihumbi 500 kuri Motel.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yavuze ko bahagurukiye abahinduye Restaurant utubari kandi ko nibikunda bazajya banabapima nkuko polisi ipima abasinzi.

Ati’ “Ntabwo utubari tuzakora icyorezo kitarashira wakwicara ugatumiza ibiribwa isahane ikaba iyo kwifotorezaho ariko bigaragara ko wasinze. Tugiye kuzatangira gukoresha alcotest nkuko polisi ifata abasinzi. Tuzajya tumenya abasinze kuburyo umuntu adashobora kutubwira ngo yasindiye muri Restaurant.”

Yakomeje aburira kandi n’abahinduye ingo zabo utubari bagateranya abantu benshi, ababwira ko nyiri urwo rugo agiye kujya ajyanwa mu kigo ngororamuco.

Ati “Tugiye gukorana n’ubuyobozi bw’imidugudu tubajyane mu bigo ngororamuco. Ntitwafunga urugo kuko umuryango ugomba kugira aho uba ariko umukuru w’umuryango tugiye kujya tumufungira mu kigo gishyirwamo abananiranye. Birababaje kubona wavanwa mu rugo ukajyanwa mu kigo ngororamuco kubera guhindura iwawe akabari.”

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu ko bamaze igihe kirekire babwirwa ariko bamwe bakanga kumva, ikaba ari yo mpamvu hatangiye gufatwa ingamba zikomeye zirimo kubafata, kubafunga no kubakurikirana mu butabera.

Hari bamwe mu Karere ka Rubavu bafashe utubari bakaduhindura restaurants ariko banatanga inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .