Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza riteganya ahantu hatandukanye hagiye kujya hava amafaranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza harimo na 0,5 % akatwa ku mushahara w’abakozi baba abakorera Leta n’abakora mu nzego zigenga.
Umukoresha niwe ukusanya buri kwezi uwo musanzu akawushyikiriza Ikigo cy’Ubwiteganyirize, RSSB kuri konti yayo iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Iyi nkunga yatangiye gutangwa guhera muri Gashyantare 2020. Gusa kugeza mu Ugushyingo uwo mwaka, abakoresha bagiye bakata uwo musanzu bakawishyura batabanje kuwukorera imenyekanisha, kubera ko batari bashyirirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha gukora imenyekanisha.
Mu itangazo RSSB yashyize hanze, yatangaje ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho, isaba abakoresha bose ko “Guhera mu Ukuboza 2020, umusanzu wa Mituweli ungana na 0,5% usanzwe ukatwa ku mushahara w’umukozi, ukorerwa imenyekanisha mbere yo kwishyurwa, nk’uko bisanzwe ku yindi misanzu y’ubwiteganyirize.”
Iryo menyekanisha, RSSB ivuga ko rikorwa hifashishijwe urubuga rwa Rwanda Revenue Authority.
Icyo kigo cyatangaje ko amezi yakasweho umusanzu mbere ya Ukuboza 2020 nayo akorerwa imenyekanisha.
Umukoresha udakata ngo atange uwo musanzu ahanishwa kongeraho 2% ku mafaranga yagombaga gukata umukozi, akabarwa buri kwezi k’ubukererwe.
RSSB yasabye abakoresha kwitabira gukata abakozi uwo musanzu, bakawukorera imenyekanisha ku gihe “kugira ngo birinde ibyo bihano by’ubukererwe.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!