Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.
Urubyiruko ruwushamikiyeho rwiga muri kaminuza rwitwa Rotaract mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye bawubarizwamo bo bitwa Interact.
Igikorwa cyo gutera ibiti muri ako Karere, cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, aho abagize Rotaract mu bice bitandukanye by’igihugu bishyize hamwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa zimwe mu ntego z’uwo muryango zirimo kubungabunga ibidukikije.
Binyuze mu gikorwa bise Ecoroto250 Forest Rehabilitation 2024, bateye ibiti 500 ariko bafite gahunda yo gusazura ishyamba ryose.
Umuyobozi uhagarariye icyo gikorwa cyo gutera ibiti usanzwe anabarizwa muri Rotaract Club KIE, Felix Mihigo, yerekanye ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri kuko babonye ko ari ngombwa guhuza imbaraga mu kubungabunga ibidukikije nk’urubyiruko.
Yavuze ko umwaka wabanje cyakorewe mu Karere ka Bugesera, aho bateye ibiti by’imbuto bakanatanga ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa.
Ati “Twabonye ko ari igikorwa cyiza kandi ko dukenewe kugira ngo tubungabunge ibidukikije. Ni bwo twahereye aho tuvuga ngo reka dukore igikorwa nk’icyo kijye gihora kiba buri mwaka ariko twibanda ku kubungabunga ibidukikije.
Yongeyeho ati “Impamvu ni uko turi abanyamuryango ba Rotary kandi hari ingingo zirindwi tugenderaho harimo n’iyo kwita ku bidukikije ari nayo uyu mushinga wacu ushingiyeho. Twita ku mashyamba kubera ko dukeneye umwuka mwiza, dukeneye ikirere gisukuye, gufata ubutaka no kurwanya isuri n’ibindi.”
Uretse gutera ibiti muri ako Karere ka Rulindo, abanyamuryango ba Rotaract Clubs zo mu Rwanda bishyuriye mituweri abaturage 200.
Mihigo yavuze ko nk’urubyiruko basanga ari imbaraga z’igihugu n’umuryango nyarwanda bityo ko biyemeje gukora mu bushobozi bwabo bagamije gukemura bimwe mu bibazo biri muri sosiyete no gutanga umusanzu wabo uko bashoboye.
Yasabye urundi rubyiruko guharanira gutegura ahazaza heza no gushaka ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete, binyuze mu kugendera ku ntego, kurangwa n’ubunyangamugayo, kudacika intege no kwiyemeza gukora cyane.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!