Yakomeje iti “RMC iboneyeho umwanya wo gutangariza Abayisilamu ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru wa Eid al-Fiṭr ku rwego rw’Igihugu rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.”
Uyu muryango kandi wifurije Abayisilamu n’Abanyarwanda bose umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fiṭr.
Mu mwaka ushize, Abayisilamu basoje Igisibo ku itariki ya 10 Mata mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
RMC yagaragaje ko mu gihe cy’Ukwezi kwa Ramadhan mu 2024 hatanzwe inkunga ku miryango 9000.
Hatanzwe kandi miliyoni 27,2 Frw yaguzwemo ibyo kurya bihabwa imiryango 5000 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!