Ni amakuru yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Félicien, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamurikwaga imirongo ngenderwaho ku ivugabutumwa ryuzuzanya n’indangagaciro nyarwanda n’andi mabwiriza, kuri uyu wa 20 Kamena 2025.
Intego y’iyi mirongo ngenderwaho ni uguteza imbere imikorere iboneye mu ivugabutumwa no gukumira hakiri kare ikwirakwizwa ry’ubutumwa bushobora guteza amacakubiri, urwango cyangwa bwahungabanya indangagaciro rusange z’Abanyarwanda.
Mu mwaka ushize, RGB yakoze ubugenzuzi ku nsengero hafi 14.000, hafungwa 7709 zari zifite ibibazo bitandukanye bishobora kubangamira umutekano n’ubuzima bw’abazisengeramo.
Dr. Usengumukiza yagize ati “Muribuka ko mu gihugu cyose twari dufite inzu zisengerwamo hafi ibihumbi 14 mu igenzura twakoze twifatanyije n’izindi nzego. Tumaze gukora iryo genzura, hafi 8000 ni zo zafunzwe, zitujuje ibisabwa, zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Ntizirafungurwa.”
Yasobanuye ko insengero zakemuye ibibazo byatumye zifungwa, zizafungurwa hashingiwe kuri iyi mirongo ngenderwaho kuko ari yo izakuraho urujijo, ibe igisubizo ku bifuza ko zifungurwa bashingiye ku marangamutima yabo.
Umuyobozi w’ishami rya RGB rishinzwe imitwe ya politiki na sosiyete sivile, Kazaire Judith, yasobanuye ko uretse ikibazo cy’imyubakire ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage cyagaragaye ku nsengero, harimo n’izatangirwagamo inyigisho z’ubuyobe, izabibirwagamo amacakubiri ndetse n’iziyoborwa n’abatujuje ibisabwa mu rwego rw’amashuri.
Yasobanuye ko ku bufatanye na Irembo, hakozwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha gusuzuma ibisabwa n’insengero mu buryo bwihuse kugira ngo ibisubizo bizihute. Iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa muri Nyakanga 2025.
Ati “Iyo sisiteme igeze ku musozo. Turatekereza ko izatangira neza neza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Karindwi. Urubuga rurahari ariko ntibibujijwe ko uwujuje ariya mabwiriza ashobora no kugana urwego, akarugaragariza ko yabyujuje, hanyuma rukiga kuri dosiye ye.”
Kazaire yatangaje ko kugeza ubu, nta muryango ushingiye ku myemerere (amadini n’amatorero) uramenyesha RGB ko wamaze kuzuza ibisabwa byatumye insengero zawo zifungwa.
Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gusuzuma ibisabwa, bakabyuzuza, hanyuma bagashyikiriza raporo RGB kugira ngo izi nsengero zakemuye ibi bibazo zizakomorerwe.






Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!