Reka kwikorera umutwaro w’amateka mabi utagizemo uruhare: Inama ya Dr Iyamuremye ku rubyiruko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yagiriye inama urubyiruko yo kudaheranwa n’amateka ngo bikorere imitwaro y’ibibi byabaye muri ayo mateka kandi batarabigizemo uruhare.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama ku munsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

Kubera amateka y’ivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwakunze kurangwa n’ibibazo by’abakomeza guhembera ayo mateka mabi n’abagerageza kuyinjiza mu bakiri bato.

Ibyo kandi bigaragararira mu mibare kuko mu kwezi gushize, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ko umubare w’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi wageze ku 171 mu gihe cyo Kwibuka muri uyu mwaka.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Iyamuremye yavuze ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 15 na 35 rudakwiriye gukomeza kuba imbohe z’amateka mabi rutigeze rugiramo uruhare.

Yagize ati “Nabajijwe inama nagira urubyiruko, hagati y’imyaka 15 na 35 abenshi muri 1994 bari bataravuka! Inama yanjye, ba uwo uri we, reka kwikorera umutwaro utari uwawe w’amateka mabi utagizemo uruhare.”

Dr Iyamuremye yavuze ko rubyiruko rukwiriye gukomeza kwimakaza urukundo kugira ngo rukomeze gutera imbere runateza imbere igihugu.

Ati “Komera ku ndangagaciro z’ishyaka n’urukundo. Ntihazagire ugukoma imbere mu rukundo.”

NURC ivuga ko nubwo habayeho kugabanuka kw’ibyaha ariko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mu mahanga ni hamwe mu higanje urubyiruko rw’abanyarwanda ruvugwaho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini bakomoka ku bagize uruhare muri ayo mateka mabi cyangwa se abatereranye abanyarwanda muri icyo gihe.

Muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara mu bantu bakuze ku kigero kiri hejuru ya 80% gusa ngo NURC ivuga ko hagaragaramo n’abakiri bato.

Dr Iyamuremye yagiriye urubyiruko inama yo kureka kwikorera umutwaro w’amateka mabi rutagizemo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .