Mu kiganiro na BBC, Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe ahamya ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera Bujumbura rubinyujije muri RED Tabara ifite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ndayishimiye yatangiye gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, nyuma y’aho uyu mutwe ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, gusa rwasubije ko nta n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ruha ubufasha.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 26 Werurwe 2025 ryasohowe n’Umuvugizi wa RED Tabara mu rwego rw’igisirikare, Patrick Nahimana, uyu mutwe wagaragaje ko ibyo Ndayishimiye yavuze ari ibinyoma, usobanura ko abashyigikiye urugamba rwawo ari Abarundi.
Nahimana yagize ati “RED Tabara ihakanye ikomeje gufashwa n’iki gihugu cyangwa undi wese. Urugamba rwacu rushyigikiwe n’Abarundi gusa bumva impamvu zo kubaho kwayo zishingiye ku: gusubira ku iyubahirizwa ry’amategeko n’Amasezerano ya Arusha yarenzweho na Leta ya CNDD-FDD, ni zo zatumye mu Burundi hatutumba umwuka mubi wa politiki kuva mu 2015.”
RED Tabara yibukije ko muri Nyakanga 2021 Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abarwanyi bayo bafatiwe muri Pariki ya Nyungwe muri Nzeri 2020, ubwo bari baturutse mu ishyamba rya Kibira.
Yagaragaje kandi ko bitumvikana ko u Rwanda rwayifasha mu gihe rukomeje ibiganiro n’u Burundi bigamije kuzahura umubano wazambye mu mpera za 2023, biturutse ku gitero yagabye muri Gatumba.
Iti “U Rwanda rwafasha RED Tabara rute mu gihe rukomeje ibiganiro n’u Burundi bigamije gukemura ibyo bitumvikanaho?”
Uyu mutwe witwaje intwaro wagaragaje ko muri iki gihe Ndayishimiye avuga u Rwanda “buri uko afunguye umunwa”, agamije kuyobya Abarundi n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo batita ku bibazo by’ubukungu byugarije u Burundi.
Wasabye abagenzuzi babyifuza ko basura ibirindiro byawo kugira ngo bashake ibimenyetso byerekana niba koko ufashwa n’u Rwanda.
Ndayishimiye yavuze ko Leta y’u Burundi itazigera ishyikirana na RED Tabara, ahubwo ko abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera, ati “Ntidushobora kuganira n’abicanyi.”
RED Tabara yasabye imiryango mpuzamahanga yashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Arusha ko yashyira igitutu kuri Ndayishimiye kugira ngo yemere kuganira n’imitwe ya politiki n’iya gisirikare batavuga rumwe.
Yagaragaje ko iyo iyi miryango irimo uw’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe iba yarahatiye ubutegetsi bw’u Burundi kuganira n’abatavuga rumwe na bwo, iba yararambitse intwaro kera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!