00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RED Tabara n’igisirikare cy’u Burundi byongeye guterana amagambo nyuma yo guhanganira muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 November 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara n’igisirikare cy’u Burundi byongeye guterana amagambo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, nyuma y’imirwano yabihanganishije mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RED Tabara yatangaje ko yagabye igitero gikomeye mu kigo cy’igisirikare cy’u Burundi cya Rubwebwe Tawundi kuri uyu wa 25 Ugushyingo, yicamo abasirikare icyenda barimo Colonel ukiyobora n’umwungirije.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Patrick Nahimana, yagize ati “Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024 saa cyenda z’urukerera, RED Tabara yagabye igitero cyagutse mu kigo cya FDNB cya Rubwebwe Tawundi. Byibura abofisiye icyenda bapfuye barimo Colonel uyobora iki kigo n’umwungirije.”

Uyu mutwe wasobanuye ko wafashe intwaro nyinshi z’igisirikare cy’u Burundi zirimo Machine Gun y’ubwoko bwa Calibre 50, imbunda irasa gerenade, za AK47, ibikoresho by’itumanaho n’inyandiko z’abofisiye bayobora iki kigo.

Nahimana yagaragarije ku rubuga nkoranyambaga intwaro, amasasu n’ibikoresho by’itumanaho yemeza ko ari ibyo RED Tabara yambuwe igisirikare cy’u Burundi ubwo bari mu mirwano muri Rubwebwe Tawundi.

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko ibyo RED Tabara yatangaje ari ibinyoma, kandi ngo Nahimana uvugira uyu mutwe asanzwe abeshya buri gihe abarwanyi babo batsinzwe. Cyateguje ko kizerekana vuba abarwanyi bawo bafashwe mpiri.

Cyagize kiti “Ntihagire uha agaciro ibiri muri iri tangazo ry’ubusazi. Vuba, FDNB izabereka ubuhamya bw’abarwanyi ba RED Tabara bafashwe mpiri ndetse n’abishyikirije ingabo zacu ziri ku rugamba.”

Tariki ya 26 Ukwakira 2024, RED Tabara yatangaje ko yiciye abasirikare b’u Burundi 45 mu mirwano yabereye mu misozi ya Itombwe, barimo Lieutenant Colonel Simon Nyandwi, gusa na bwo igisirikare cy’u Burundi cyabyise ibinyoma.

Tariki ya 9 Ugushyingo 2024, na bwo RED Tabara yatangaje ko yiciye abasirikare b’u Burundi bagera kuri 20, mu mirwano yabereye mu gace ka Kirumbi, Kabundagwami na Kibandangoma.

Nahimana wa RED Tabara yagaragaje ko izi ari zimwe mu ntwaro igisirikare cy'u Burundi cyambuwe
Geranade n'ibikoresho by'itumanaho RED Tabara ivuga ko yafashe
Umuvugizi w'igisirikare cy'u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .