Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Kamena 2024, igaragaza ko ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi na FDLR hamwe na CNRD-FLN bwongereye imbaraga ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wazambaga.
Ubu bufatanye bugamije guhuza imbaraga mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no kurwanya imitwe y’Abarundi ikorera muri RDC, irimo RED Tabara na FOREBU.
Umuvugizi wa RED Tabara ku rwego rwa gisirikare, Patrick Nahimana, kuri uyu wa 25 Nzeri yatangaje ko abarwanyi babo bahanganiye n’ingabo z’u Burundi, FDLR, Mai Mai Yakutumba n’indi mitwe mu gace ka Kipombo na Kipupu two muri Gurupoma ya Itombwe muri Teritwari ya Mwenga.
Nahimana yasobanuye ko bigaragara ko FDLR ari yo ishaka kurwana, bitandukanye n’ingabo z’u Burundi (FDNB). Ati “Bigaragara ko FDLR ari yo ishishikaye cyane ku rugamba, bitandukanye na FDNB batabishaka, bakabiharira FDLR. FDNB yarahombye cyane, itakaza abasirikare barenga 20, abandi batabarika barakomereka.”
Ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyepfo hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa RDC mu 2023. Icyazijyanyeyo ni ukurwanya imitwe irimo RED Tabara.
Kuva mu mpera za Kanama kugeza mu ntangiriro za Nzeri 2024, mu ntara ya Cibitoke na Bubanza zegereye RDC havuzwe inama y’abofisiye bakuru muri FDNB n’abo muri FDLR na CNRD-FLN. Byacaga amarenga ko bafite umugambi ukomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!