Mu gihe intumwa za RDC n’iz’u Rwanda zihurira i Luanda muri Angola, hateguwe gahunda ihuriweho yo gusenya FDLR, umutwe ukorana n’ingabo za RDC mu burasirazuba bwayo.
Iyi gahunda yateguwe na Angola yashyigikiwe n’u Rwanda, RDC yo itanga icyifuzo cy’uko ibikorwa byo gusenya FDLR byahurirana no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi bwashyizweho.
Ni RDC isanzwe igaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi bake, ufite abayobozi bashaje, kandi ngo ntushobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara rwo rwagaragaje kenshi ko uteye ikibazo.
Guverinoma y’u Rwanda yibutsa ko FDLR yagabye ibitero i Musanze mu Ukwakira 2019, byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda 14, igaba ibindi muri aka karere muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yabajijwe impamvu bagaragaza ko FDLR ntacyo itwaye, ariko bakemera kuyisenya.
Muyaya yasobanuye ko kwemera gusenya FDLR bigamije kwikiza, ashimangira ko uyu mutwe ntacyo utwaye. Ati “Ikibazo cya FDLR ni ibisigazwa bidateza ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, keretse ko ari urwitwazo rwo gukomeza gusahura umutungo wacu.”
FDLR igizwe n’abarwanyi barimo Abanyarwanda na bamwe mu Banye-Congo bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside. U Rwanda rugaragaza ko n’umurwanyi umwe wayo ashobora guteza ibibazo bitewe n’iyi ngengabitekerezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!