00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yateguje ko igiye gutangira kwica abakatirwa igihano cy’urupfu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 December 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko abakatirwa igihano cy’urupfu baratangira kujya bicwa mu gihe cya vuba.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, ubwo yagaragazaga uburemere bw’ibyaha urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Kuluna rukomeje gukorera mu mujyi wa Kinshasa no mu yindi.

Minisitiri Mutamba yagize ati “Ba Kuluna bakomeje guteza impfu n’agahinda mu murwa mukuru no mu yindi mijyi y’igihugu. Kuluna bashyira imiryango yacu mu kiriyo.”

Yasobanuye ko hashyizweho Komisiyo igizwe n’abacamanza bakuru, abasirikare, abapolisi n’abasivili, iratangira kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 ibikorwa bigamije guca ba Kuluna bose mu mijyi.

Ati “Uzafatwa wese, azafungwa, aburanishwe, akatirwe. Nk’uko mubizi, bose bashinjwa iterabwoba kuko ibikorwa byabo bigize iterabwoba. Mbese bazahanishwa igihano cy’urupfu. Komisiyo yafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.”

Minisitiri Mutamba yatangaje ko ba Kuluna bazakatirwa igihano cy’urupfu, bazafungirwa muri gereza zirindirwa umutekano mu buryo bukomeye nk’iya Nginga kugira ngo hatazagira ucika.

Leta ya RDC yasubijeho igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bikorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n’ubugizi bwa nabi mu mijyi.

Ni icyemezo cyamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse ni kimwe mu byo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kanenze mu Ugushyingo 2024.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuriye aka kanama ko iki gihano cyasubijweho bitewe n’intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akizeza ko nirangira kizakurwaho.

Aka kanama kasabye Leta ya RDC gukuraho iki gihano bidasabye gutegereza ko iyi ntambara irangira, intumwa zayo zikamenyesha ko nubwo cyashyizweho, kitigeze gishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Mutamba yatangaje ko ba Kuluna bazafatwa, bazajya bicwa nyuma yo gukatirwa iginano cy'urupfu
Kuluna ni urubyiruko rwiganjemo abashomeri, rumwe muri rwo ruba rwarabaswe n'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .