00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yasabye Afurika y’Epfo gutoza ingabo zayo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Afurika y’Epfo gutoza imitwe y’ingabo itandukanye mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi mu gihe umutekano wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo wazambye.

Iyi ngingo yaganiriweho ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Mudiamvita, yahuriraga na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, i Pretoria tariki ya 25 Werurwe 2025.

Ingabo za RDC zizatozwa n’iza Afurika y’Epfo ni izo mu mutwe udasanzwe, izo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye, izirwanira mu kirere ndetse n’izirwanira mu mazi.

Minisitiri Motshekga na Kabombo kandi baganiriye ku kuvugurura ubutasi n’itumanaho, bizakorwa mu gihe ubufatanye bw’ibihugu byombi buzaba bwongererwa imbaraga.

Byateganyijwe ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bizakomeza. Bizahuza inzobere mu gisirikare ndetse n’ubutasi.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zawo mu burasirazuba bwa RDC.

Nyuma y’iki cyemezo, ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania na Malawi zari muri ubu butumwa zasabwe gutaha mu byiciro, nubwo ingengabihe y’uburyo zizasubira mu bihugu byazo itatangajwe.

Minisitiri Kabombo ubwo yinjiraga mu biro bya mugenzi we muri Afurika y'Epfo
Minisitiri Kabombo yasabye ko ingabo za Afurika y'Epfo zatoza iza RDC
Ibi biganiro byitabiriwe n'abo mu nzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .