00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yanze kujya mu masezerano na Polisi y’u Bushinwa yitwaje u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 September 2024 saa 06:35
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwanga kujya mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Bushinwa n’Urwego ruhuza Polisi zo mu bihugu 14 biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO).

Mu gihe u Bushinwa bwateguraga inama y’ubufatanye na Afurika (FOCAC) yabereye i Beijing kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, bwari bwiteguye gutangiza ubufatanye na Polisi yo muri ibi bihugu.

Guverinoma y’u Bushinwa yiyemeje kujya igirana inama zihoraho n’abaminisitiri n’abo mu ihuriro ry’abayobozi bo muri Polisi yo mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba 14 (EAPCCO).

Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabisobanuye tariki ya 5 Nzeri 2024, ibiganiro ku rwego rw’abaminisitiri n’abapolisi bizajya bibaho birebana no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka no kubaka ubushobozi bwa polisi muri aka karere.

Kugira ngo ubu bufatanye bushoboke, byabaye ngombwa ko guverinoma y’u Bushinwa igirana amasezerano na guverinoma z’ibihugu byo muri aka karere byitabiriye FOCAC.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC wari mu Bushinwa, Jacquemain Shabani, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cyabo yanze gusinya kuri aya masezerano bitewe n’uko ngo ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba byanze kwamagana u Rwanda.

Impamvu Minisitiri Shabani avuga ko ibi bihugu byagombaga kwamagana u Rwanda ni uko guverinoma yabo irushinja kugaba ibitero mu gihugu cyabo, rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Guverinoma y’u Rwanda iteye utwatsi iki kirego kenshi, isobanura ko nta ngabo zarwo zagiye muri RDC, kandi ko rudashobora kwivanga mu makimbirane areba Abanye-Congo ubwabo.

Minisitiri Shabani yasobanuye ko nyuma yo kwanga gusinya kuri aya masezerano areba ibihugu by’akarere, guverinoma ya RDC yahisemo kugirana n’iy’u Bushinwa amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu bibiri. Yagize ati “RDC yahisemo ubufatanye bw’impande ebyiri hagati yayo n’u Bushinwa.”

Muri iyi nama yamaze iminsi itatu ibera i Beijing, hitabiriye ibihugu 53 byose bya Afurika havuyemo Eswatini ishyigikiye ubwigenge bwa Taiwan idacana uwaka n’u Bushinwa. Ibitarahagarariwe na ba Perezida, byahagarariwe n’abaminisitiri.

Guverinoma ya RDC yanze kujya mu masezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'akarere n'iy'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .