00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yamaze koherereza Angola gahunda yise iyo ‘gusenya FDLR’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 May 2024 saa 04:35
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze ibyumweru bigera kuri bitatu yoherereje Angola gahunda yise iyo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Iyi gahunda ishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu nama yahurije i Luanda muri Angola intumwa za guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC muri Werurwe 2024.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yasobanuye ko guverinoma ya RDC yanashinze agati ku busabe bw’uko ingabo z’u Rwanda ishinja kuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zahava. Ibi u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ari ibinyoma bigamije kuyobya uburari.

Ibi byakurikiwe no guhura kwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula na mugenzi we wo muri Angola, Ambasaderi Tete Antonio, mu mpera z’icyumweru gishize.

Hari urujijo muri gahunda yo gusenya FDLR ivugwa na guverinoma ya RDC, kuko nyuma y’ibiganiro byabereye i Luanda, Minisitiri Lutundula yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ko amahanga ari yo azaha igihugu cyabo amakuru ku hantu abarwanyi b’uyu mutwe bari.

Lutundula yagize ati “Hashize umwaka, mu izina rya Perezida na guverinoma, mbwiye Loni, Ubumwe bwa Afurika ko Congo isaba umuryango wose, buri gihugu cyaba gifite amakuru kuri FDLR ko cyaberekana aho bari, hanyuma bikadufasha kurandura iyo FDLR. Ntabwo ari ibinyoma. Ariko ntibaduhaye igisubizo.”

Tariki ya 1 Gicurasi 2024, Lutundula yabwiye umunyamakuru wa TV5 Monde ko Leta ya RDC idashobora kurwanya FDLR, ahubwo ko u Rwanda rufite inshingano yo kwambura abarwanyi bayo intwaro no kubacyura.

Ati “Ntabwo ari inshingano yacu kujya kurwanya FDLR. Bisaba kumva ibi bintu mu buryo budasubirwaho. Hari imyanzuro ya Luanda, hari ingingo mpuzamahanga zirebana n’impunzi zifite intwaro cyangwa zitazifite; gucyura ku bushake, kwambura FDLR intwaro, inshingano ikomeye ni iy’u Rwanda.”

FDLR Lutundula avuga yifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni amakuru yashimangiwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri raporo yazo yasohotse muri Gicurasi 2024.

Hashize ibyumweru bitatu guverinoma ya RDC yoherereje Angola iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .