Tariki ya 9 Werurwe 2025 ni bwo Mboso yatangaje ko Kamerhe usanzwe ari Perezida w’Inteko akwiye gupfa, ubwo yagaragarizaga abayobozi gakondo bo mu ntara ya Mai-Ndombe uko umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba.
Uyu munyapolitiki wigeze kuyobora Inteko ya RDC yavuze ko abapfumu n’abarozi bo muri RDC bakwiye gukora imigenzo kugira ngo Kamerhe apfe, ndetse byumvikanye ko hari abashyigikiye ubutumwa bwe.
Yagize ati “Turasaba abakora imigenzo gakondo ko abateye igihugu cyacu bapfa”, arongera ati “Kamerhe...”, abari bamukurikiye barusubiza bati “Apfe”.
Abadepite bahagarariye ishyaka A/A-UNC na AVK 2018 mu Nteko ya RDC, ku wa 10 Werurwe bamaganye amagambo ya Mboso, bagaragaza ko yerekana umugambi uhari wo kwica Kamerhe.
Aba badepite bahagarariwe na Misare Mugomberwa Claude bagize bati “Aya magambo agaragaza umugambi mubi kuri Vital Kamerhe, umaze igihe kinini ategurirwa kwicwa.Tuributsa abo mu gihugu n’abanyamahanga ko tariki ya 19 Gicurasi 2024 habaye igerageza ryo kwicira Hon. Vital Kamerhe mu rugo rwe.”
Mboso yavuze aya magambo mu gihe Kamerhe ari kugirira uruzinduko muri Israel. Kamerhe ubwe ntacyo aravuga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!