00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ubwato bwari butwaye abarenga 100 bwarohamye mu Kivu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 October 2024 saa 02:46
Yasuwe :

Ubwato bwitwa ’MV Merda’ bwari butwaye abantu barenga 100 kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024, bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande ruherera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova gaherereye muri teritwari Kalehe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bwerekeza mu mujyi wa Goma. Bwarohamiye mu gace ka Mukwidja.

Amashusho yafashwe agaragaza burohama gake gake kugeza ubwo bwose bucuramye, bukarengerwa n’amazi.

Ku rundi ruhande, hagaragara abagenzi bake bageragezaga koga, berekeza ku nkombe z’ikiyaga.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi yagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo kuko bwakabaye butwara abagenzi batarenze 30.

Yagize ati “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu [bugeze] mu gace ka Mukwidja muri teritwari ya Kalehe. Bwari butwaye abantu barenga 100, nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 30.”

Guverineri Purusi yatangaje ko hataramenyekana abantu bapfiriye muri iyi mpanuka n’abayirokotse.

Ati “Ntabwo dufite imibare irambuye, ariko bivugwa ko hari abapfuye n’abarokotse.”

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwawo mu burasirazuba bwa RDC, batanze ubufasha mu gutabara abarohamye mu kiyaga cya Kivu.

Guverineri Purusi yagaragaje ko abasare, Polisi ishinzwe umutekano wo ku nkombe z’ikiyaga ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’ubwikorezi bukorerwa muri iki kiyaga bafite uruhare muri iyi mpanuka.

Yatangaje ko hagiye kuba inama y’umutekano yihutirwa ku rwego rwa Kivu y’Amajyepfo, yiga kuri iyi mpanuka, ateguza ko abayigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa.

Guverineri Purusi yatangaje ko abagize uruhare muri iyi mpanuka bagomba kubiryozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .