00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: MONUSCO yongerewe umwaka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 December 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 kongereye ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) igihe cy’umwaka.

Hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC, byari byarateganyijwe ko ingabo za MONUSCO zose zizava muri iki gihugu bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024, gusa byagaragaye ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru umutekano warushijeho kuzamba.

Uyu mutekano muke wenyegejwe n’intambara ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije, ndetse n’umutwe wa M23, nyuma y’uko Leta ya Congo yinangiye, ikanga ibiganiro bizagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano w’abaturage bayo bakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yagize ati “Dushyigikiye ko MONUSCO yongererwa igihe. Ariko duhangayikishijwe n’uko M23 ikomeje kwagura ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Biteganyijwe ko umwaka MONUSCO yongejwe uzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2025.

RDC yari yarafashe icyemezo cyo kwirukana MONUSCO ariko nyuma yisubiraho
MONUSCO izaguma muri RDC kugeza mu Ukuboza 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .