00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC ntirishyura imisanzu kuva yakwinjira muri EAC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntirishyura imisanzu igomba gutanga kuva yakwinjira mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) nk’umunyamuryango wa karindwi muri Werurwe 2022.

Ikibazo cy’ubukererwe bukabije mu itangwa ry’imisanzu cyatangiye kugaragara kuva u Burundi bwinjira muri uyu Muryango mu 2007. Ni imyitwarire abagize Inteko ishinga amategeko yawo (EALA), by’umwihariko abo muri Kenya, Tanzania na Uganda binubiye kenshi.

Ubukene muri EAC bwatewe n’ibirarane bwatumye muri Nzeri 2020 abagize Komisiyo ya EALA ishinzwe ingengo y’imari bafata icyemezo cyo kwanga gusuzuma umushinga w’ingengo y’imari ya 2020/2021 kuko bari batarishyurwa imishahara yabo y’amezi ane, yanganaga n’igiteranyo cya miliyoni 2,5 z’amadolari ya Amerika.

Icyo gihe, Martin Ngoga wayoboraga iyi nteko yamenyesheje Perezida wa Komisiyo ya EAC ishinzwe imirimo rusange, Denis Namara ati “Mu nama yo ku wa 14 Nzeri 2020, Komisiyo yanzuye guhagarika isuzuma ry’umushinga w’ingengo y’imari kugeza igihe ibirarane byose by’imirimo yakozwe hagati ya Werurwe na Kamena bizaba byishyuwe.”

Kugeza tariki ya 17 Gicurasi 2024, ibihugu bigize EAC byari bimaze kwishyura umusanzu ungana na 50% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 uzarangira muri Kamena 2024. Mu bihugu umunani bigize uyu muryango, Kenya yonyine ni yo yishyuye imisanzu yose yasabwaga.

U Rwanda, Tanzania na Uganda byo bisigayemo ibirarane by’amafaranga make abarirwa mu bihumbi by’amadolari ya Amerika. Imibare y’uyu muryango igaragaza ko nka Uganda isabwa kwishyura 122,64 by’amadolari, Tanzania yo isabwa 960,774 by’amadolari.

RDC itarigeze yishyura umusanzu muri EAC ifite ikirarane cya miliyoni 14,7 z’amadolari ya Amerika. Sudani y’Epfo iyoboye uyu muryango yo ifite icya miliyoni 8,6 z’amadolari. U Burundi na bwo buri ku rutonde rw’ibihugu bitarishyura menshi.

Somalia yinjiye muri EAC mu Ugushyingo 2023 na yo nta musanzu irishyura, ariko impamvu isobanurwa ni uko hari inyandiko icyuzuza zirebana n’umuryango. Ikindi ni uko iki gihugu cyo cyinjiyemo mu gihe umwaka w’ingengo y’imari wari umaze amezi hafi atanu utangiye.

RDC ntiyishyura imisanzu muri EAC kuva yakwinjiramo mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .