Umwe mu bofisiye bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo za RDC yabwiye ikinyamakuru Great Lakes Eye ko Leta ya RDC ari yo iri kohereza ibikoresho bikenewe byose mu kubaka iki kigo giherereye mu gace ka Kitoga.
Kuri Leta y’u Burundi by’umwihariko, yo imaze iminsi itegura inama ziyihuza n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na CNRD-FLN, zigamije kwihuza kugira ngo izatere u Rwanda. Izi nama zatangiye kuvugwa mu mpera za Kanama 2024.
Ni FDLR yagabye ibitero mu majyaruguru y’u Rwanda muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2024 na CNRD-FLN yagabye ibindi mu majyepfo y’uburengerazuba iturutse muri Pariki ya Nyungwe, mu 2018 na 2019.
Inama zo mu Burundi zikurikira iyahuje Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, na Brig Gen Hakizimana Antoine alias Jeva uyobora CNRD-FLN, aho baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi bwatangiye muri Werurwe 2024.
Biteganyijwe ko iki kigo nikimara kuzura, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda, bazajya bahuriramo, bateguriremo ibitero, nibamara kubitegura bakomereze mu ishyamba rya Kibira mu Burundi bagambiriye kwinjira mu Rwanda.
Ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo bisanzwe byifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2023.
Leta z’ibihugu byombi zishinja u Rwanda gufasha M23 n’undi mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, zimaze igihe zigerageza guhuza FDLR na CNRD-FLN kugira ngo byifatanye mu gutera u Rwanda.
Uyu mugambi ushimangirwa n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi, mu mpera za 2023 no mu ntangiriro za 2024 batangaje ku mugaragaro ko bazafasha Abanyarwanda guhindura ubutegetsi buriho.
Tariki ya 21 Mutarama 2024, Perezida Ndayishimiye waganirizaga urubyiruko i Kinshasa, yagize ati “Aho bigeze, dusabwa gukomeza urugamba kugeza ubwo n’Abanyarwanda batangira kwitandukanye n’ubwo butegetsi kuko ntekereza ko n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rudashobora kwemera kuba nk’imfungwa mu karere.”
Iri jambo ryakurikiye iryo Tshisekedi yavuze ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agira ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
Tshisekedi yavuze aya magambo mu gihe Leta ya RDC yari ikomeje gushotora u Rwanda, yohereza indege z’intambara za Sukhoi-25 mu kirere cyarwo. Muri izi ndege harimo imwe yarashwe, isubira bwangu ku kibuga cy’indege cya Goma igurumana.
Mu gihe aba bakuru b’ibihugu bavuga ku guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, ni na ko bakomeje gukorana n’abanyapolitiki baburwanya kugira ngo bazabafashe gushyira mu bikorwa umugambi wabo. Mu bo Tshisekedi yahuye na bo harimo Eugene Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!