00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Minisitiri w’Ubutabera yategetse ko uwamuhaye ikirombe afungwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 January 2025 saa 09:01
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yategetse ko umuyobozi wa gakondo wamuhaye ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu ntara ya Lualaba afungwa.

Uyu muyobozi yitwa Mpwuibwe Kilambe Mukendi Edmond. Muri videwo yifashe, yanakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanye avuga ko ahaye Minisitiri Mutamba ikirombe cya metero 200 kuri 400 giherereye muri Kolwezi.

Mukendi yagize ati “Ni metero 200 kuri 400, ni impano duhaye Minisitiri Mutamba, iherereye muri Kolwezi ku muhanda wa Likasi. Nshaka kubonana na we.”

Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024 yatangaje ko Mutamba yasabye Umushinjacyaha Mukuru muri Lualaba gufunga Mukendi no kumukurikiranaho icyaha cyo “kugerageza gutanga ruswa”.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko hataramenyekana impamvu Mukendi yifashe aya mashusho, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Mutamba yashinje Mukendi kugerageza kumuha ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .