Uyu muyobozi yitwa Mpwuibwe Kilambe Mukendi Edmond. Muri videwo yifashe, yanakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanye avuga ko ahaye Minisitiri Mutamba ikirombe cya metero 200 kuri 400 giherereye muri Kolwezi.
Mukendi yagize ati “Ni metero 200 kuri 400, ni impano duhaye Minisitiri Mutamba, iherereye muri Kolwezi ku muhanda wa Likasi. Nshaka kubonana na we.”
Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024 yatangaje ko Mutamba yasabye Umushinjacyaha Mukuru muri Lualaba gufunga Mukendi no kumukurikiranaho icyaha cyo “kugerageza gutanga ruswa”.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko hataramenyekana impamvu Mukendi yifashe aya mashusho, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!