00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC ishaka kubuza ibinyamakuru mpuzamahanga gutangaza intsinzi ya M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 January 2025 saa 02:48
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguje ibinyamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru z’intsinzi y’umutwe wa M23, ivuga ko ishobora kuzabihagarika.

Uyu muburo watanzwe na Perezida w’urwego rwa Leta ya RDC rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru (CSAC), Christian Bosembe, kuri uyu wa 7 Mutarama 2025, mu mabaruwa yandikiye umuyobozi wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), France 24 na TV5 Monde.

Bosembe yasobanuriye aba bayobozi ko ibi binyamakuru bikunze gutangaza ko M23 yafashe uduce, ngo nyamara iyo bigeze ku bice igisirikare cya RDC cyisubiza, biraceceka.

Yagize ati “Mbabajwe n’uko bimwe mu binyamakuru nka RFI, TV5 na France 24 biri gutangaza ibyitwa gufata ibice k’umutwe w’iterabwoba mu gihe bihisha ibyo FARDC igeraho. Twubaha ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga amakuru ariko tunamagana kubererekera iterabwoba.”

Bosembe yakomeje ati “Ndasaba itangazamakuru, ryaba iryo mu gihugu na mpuzamahanga kubahiriza izi ndangagaciro shingiro. Mu bubasha bwanjye nka Perezida wa CSAC, ntabwo nzazuyaza mu kubihagarika ku butaka bwa RDC mu gihe byakomeza.”

Nubwo Bosembe yatanze uyu muburo, igisirikare cya RDC kimenyereweho gutangaza amakuru y’ibinyoma ku rugamba, ashobora gutuma ibinyamakuru biyishingikirijeho bitakarizwa icyizere.

Urugero ni ay’ifatwa ry’agace ka Ngungu muri teritwari ya Masisi, yari yatangajwe n’igisirikare cya RDC kuri uyu wa 7 Mutarama 2025. Bamwe mu banyamakuru b’Abanye-Congo bari bayasakaje ku mbuga nkoranyambaga basabye imbabazi ababakurikira, basobanura ko atari impamo.

Bosembe yatangaje ko RFI, TV5 Monde na France 24 nibikomeza kubererekera M23, bizahagarikwa muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .