CODECO yashimutiye aba baturage mu gace ka Tchomia gaherereye muri teritwari ya Djugu hafi y’Ikiyaga cya Albert nyuma y’imirwano yahanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa Zaire tariki ya 3 Werurwe 2025.
Ubwo imirwano yari imaze gutuza, abaturage basubiye mu ngo zabo; CODECO irabashimuta, ibamarana iminsi ibiri mu bihuru biri mu gace ka Landa, batarya.
Kugira ngo barekurwe, impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’abahagarariye komite y’urubyiruko, bagiye kuganira n’umuyobozi wa CODECO muri Landa, barumvikana.
Bamwe muri aba baturage banze kuguma muri Tchomia kuko bafite ubwoba ko bakongera gushimutwa. Bahungiye mu bindi bice byo muri Ituri, abandi bambuka ikiyaga cya Albert bajya muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!