Iki cyiciro cy’imirwano cyatangiye mu gitondo cya tariki ya 2 Ukuboza 2024, ubwo ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo abasirikare ba Leta n’imitwe ya Wazalendo ryagabaga ibitero mu bice bigenzurwa na M23 no ku birindiro byayo muri Kikubo na Kaseghe.
Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, iri huriro ryongeye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 muri Mathembe, noneho no mu bindi bice byo muri teritwari ya Masisi birimo Kibabi, Kinigi na Bufaransa.
Nyuma y’agahenge k’amasaha make, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rishaka kwisubiza ibice ryambuwe, kuri uyu wa 4 Ukuboza ryongeye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 muri Lubero birimo Kaseghe, Alimbongo, Utwe na Mathembe.
Ku muhanda uhuza Kaseghe na santere y’ubucuruzi ya Kirumba iri mu z’ingenzi cyane muri Lubero hadutse imirwano kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza, nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryongeye kugaba ibitero ku birindiro bya M23.
Abatuye muri santere ya Kirumba batangaje ko ari ubwa mbere bumvise urusaku rw’imbunda ziri gukoreshwa muri iyi mirwano, kandi ko bafite impungenge z’uko bashobora guhunga.
Impande ziri gukoresha intwaro ziremereye muri iyi mirwano. Abenshi batuye mu bice biri kuberamo imirwano, bahagaritse ibikorwa bibateza imbere, bahungira ahatekanye.
![](local/cache-vignettes/L1000xH671/ingabo_za_rdc_zikomeje_kwifatanya_n_imitwe_ya_wazalendo_mu_kugaba_ibitero_kuri_m23-40617.jpg?1733428328)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!