RDC: Guverineri wa Ituri yagereranyije ubwicanyi burimo kuhabera na Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara ya Ituri iri mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bamanisa Saidi, yagereranyije ubwicanyi bumaze imyaka muri aka gace na Jenoside.

Kuva mu ntangiriro za Werurwe, abagera ku 300 barishwe muri Ituri kubera ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kuhabera. Jean Bamanisa, avuga ko ubwo bwicanyi ari nka ‘jenoside’, agasaba ko ibyo bikorwa bigomba guhagarara.

Yabwiye DW ati “Habarurwa abaturage barenga 4000 bishwe urubozo kuva mu 2017. Hagati ya 1999 na 2003, ingabo mpuzamahanga nk’izo muri Operation Artemis ndetse na Monusco, bari hano. Muri icyo gihe hari abatawe muri yombi ku buryo byashoboraga gushyira iherezo kuri ibyo byaha”.

Guverineri Bamanisa yakomeje avuga ko nubwo byakozwe ariko ikibazo kitarakemuka burundu kuko ‘Monusco itagifite ububasha bwo kujya mu bikorwa byo kurwana uretse kurebera gusa’.

Ati “Dukeneye igisubizo kizakemura ikibazo mu buryo burambye kigatuma haboneka amahoro arambye muri Ituri”.

Guverineri Bamanisa yasabye ko muri Ituri hoherezwayo ingabo mpuzamahanga nshya zo gufasha abaturage gusohoka mu kaga barimo.

CODECO izwi nk’umutwe wa politiki ubogamiye ku idini ukorera muri Ituri, washinzwe n’abo mu bwoko bw’Abalendu, niwo ushinjwa ubwicanyi bukomeje gukorwa muri Ituri.

Amakimbirane hagati y’Abalendu basanzwe ari abahinzi n’Abahema basanzwe ari aborozi n’abacuruzi bamaze igihe kinini muri aka gace gakungahaye kuri zahabu na peteroli.

Hagati ya 1999 na 2003, abaturage ibihumbi n’ibihumbi basize ubuzima muri ubu bushyamirane kandi abenshi bari Abahima nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, abarwanyi ba CODECO bivugwa ko bamaze kwica abaturage 300 muri Ituri.

Thomas Lubanga wabaye umurwanyi muri Ituri hagati ya 1999 na 2003, yavuze ko ibyo CODECO irimo gukora muri Congo byakwitwa Jenoside kuko amakimbirane yari asanzwe yahinduye isura.

Abaturage bo muri Ituri bakomeje kwicwa n'abarwanyi b'umutwe wa CODECO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .