00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Buri Muzalendo ahembwa amadolari atanu ku kwezi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 November 2024 saa 04:41
Yasuwe :

Abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko buri murwanyi wo mu ihuriro rya Wazalendo ryifatanya n’ingabo z’iki gihugu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, yishyurwa amadolari atanu buri kwezi.

Bahishuye iki gihembo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo basuraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, basuzuma umutekano n’imishinga y’iterambere iri muri iki gice cy’igihugu.

Depite Patrick Munyomo yasobanuye ko muri rusange, Leta ya RDC yoherereza ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ibihumbi 300 by’amadolari buri kwezi, yo guhemba Wazalendo hafi 60.000 bari muri uru rugamba, na yo ngo amaze amezi ane atabageraho.

Mugenzi we, Justin Ndayishimiye, yagize ati “Aya mafaranga ni make. Ibaze amadolari atanu ku kwezi ku Muzalendo n’umuryango we! Rwose nta kintu kirimo.”

Depite Munyomo yatangaje ko mu gihe cya vuba, bavugana na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mudiamvita, basabire Wazalendo amafaranga afatika.

Aba badepite bagaragaje iki kibazo ubwo basuraga Intara ya Kivu y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .