00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Amashyaka yo mu ihuriro riri ku butegetsi ari mu biganiro ku mushinga wo guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 November 2024 saa 05:04
Yasuwe :

Amashyaka agize ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu biganiro bigamije kumenya niba yashyigikira umushinga wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Union Sacrée ni ihuriro Perezida Tshisekedi yashinze mu Ukuboza 2020 nyuma yo gusesa amasezerano yo gusaranganya imyanya y’ubuyobozi ihuriro CACH ryari ryaragiranye na FCC rya Joseph Kabila.

Abadepite n’abasenateri bahagarariye ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, baherutse guhurira mu nama tariki ya 23 Ugushyingo 2024, bafata umwanzuro wo gushyigikira uyu mushinga.

Itangazo ry’iki cyemezo ryasomwe na Depite Patrick Matata Makalamba, rigira riti “Dushingiye ku nenge ziri mu Itegeko Nshinga, turisanishije n’ubusugire bw’ubutaka bwacu ndetse n’imikorere y’inzego zacu, twese dufashe icyemezo cyo gushyigikira Umukuru w’Igihugu.”

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ishyaka UNC rya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, ryirinze gufata umwanzuro wo gushyikira uyu mushinga, abayoboke baryo babanza kuganira kugira ngo bemeranye ku ruhande bagomba guhagararaho ariko ntibarafata umwanzuro.

Ishyaka MLC rya Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean Pierre Bemba, na ryo ryirinze gufata icyemezo cyo gushyigikira uyu mushinga, ritegura ibiganiro bihuza abayoboke baryo, ariko na ryo ntirirafata umwanzuro.

Minisitiri Bemba yasabye abanyamuryango ba MLC gutekereza byimbitse kuri uyu mushinga, hanyuma bagashyikiriza ubuyobozi bw’iri shyaka ibitekerezo by’uko bawumva.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi barimo Martin Fayulu w’ishyaka ECIDé, Moïse Katumbi wa Ensemble na Delly Sesanga wa Nouvel Elan, biyemeje guhuza imbaraga, bakarwanya uyu mushinga.

Abanyapolitiki badashyigikiye uyu mushinga bagaragaza ko ugamije kongera manda z’Umukuru w’Igihugu, ku buryo ushobora gutuma Perezida Tshisekedi akomeza kuyobora RDC nyuma yo kurangiza manda ya gatatu, kandi bahamya ko yananiwe kuyobora igihugu cyabo.

Kuva mu Ukwakira 2024, Perezida Tshisekedi ari kuzenguruka intara zitandukanye z’igihugu, asobanura ibyiza byo kuvugurura Itegeko Nshinga ahamya ko ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, ategerejwe mu mujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika.

Abo mu mashyaka agize Union Sacrée bari kuganira kugira ngo bamenye niba bashyigikiye Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .