Ubuyobozi bwo muri iyi teritwari bwari buherutse gutangaza ko abiciwe muri iki gitero ari 51, ariko busobanura ko hari abandi benshi bari bakomeretse. Bose ni abo muri segiteri ya Djaiba.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko bagerageje gutabara abaturage ba Djaiba, basanga CODECO yamaze kubica.
Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) bwatangaje ko abarwanyi ba CODECO bicishije abaturage ba Djugu intwaro za gakondo, banatwika inzu zabo.
Nk’uko itangazo ry’ubu buyobozi ryakomeje ribisobanura, abasirikare ba MONUSCO bahanganye na CODECO mu gihe yagabaga iki gitero, ariko ntibashobora kurokora aba baturage.
MONUSCO yasobanuye ko nyuma y’iki gitero, yashyize ibigo bibiri by’agateganyo by’ingabo zayo muri Djaiba, by’umwihariko ahari inkambi z’impunzi kugira ngo zizirindire umutekano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!