00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yavuze ko nta mukozi wayo ituma gukora amakosa, ko n’uyakoze abihanirwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 December 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS), CSP Kubwimana Thérèse, yanenze abitirira uru rwego amakosa cyangwa ibyaha byakorwa n’umukozi warwo, avuga ko n’uyakozwe akurikiranwa.

Mu Ukwakira 2024, umuryango Human Rights Watch wasohoye raporo, ugaragaza ko mu Rwanda abantu bafungirwa ahemewe n’ahatemewe, abafungiwe mu magororero bagakorerwa iyicarubozo.

Muri iyi raporo y’impapuro 22, umwe mu bafungiwe mu igororero rya Rubavu yabwiye uyu muryango muri Nyakanga 2024 ko yigeze kujugunywa mu mazi, akubitishwa ibirimo inkoni n’urutsinda rw’amashanyarazi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, CSP Kubwimana yatangaje ko nta muyobozi ushobora guha abantu ibwiriza ryo kwica abandi urubozo, agaragaza ko ari yo mpamvu abakozi ba RCS bakoze ibi byaha bakurikiranwa n’ubutabera.

Yagize ati “Nta muyobozi n’umwe wabwira umuntu ngo nguhaye inshingano, kandi uzajye kwica abantu urubozo. Ni yo mpamvu uyu munsi hari abantu barimo babibazwa mu nkiko kugira ngo babisobanure ariko ntabwo ari inshingano bari bahawe ku buryo byakwitirirwa ubuyobozi bw’igihugu cyangwa ubwa RCS, ni umuntu wabibazwa.”

CSP Kubwimana yatangaje ko ababazwa no kuba abantu bavuga ko imfungwa n’abagororwa bafatwa nabi mu magororero, kandi batarigeze bahagera ngo bamenye amakuru y’ukuri.

Ati “Birababaje cyane kuko ubivuga ntiyahageze. Icyo ni kimwe. Mpamya ko abivuga kuko atahageze, agahamya ko abo bantu baba ahantu hatabona, ahantu hari urumuri rukabije. Njye nanavuga ngo abo bantu baba ahantu heza cyane.”

Abakozi ba RCS bajyana n’ingabo z’u Rwanda n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani na Repubulika ya Centrafrique. CSP Kubwimana yagaragaje ko uru Leta itakora ibi byaha ngo bemererwe kujyayo.

Ati “Ntabwo igihugu gikora ibikorwa by’iyicarubozo uyu munsi, wagishakamo abantu bajya kugufasha mu butumwa bw’amahoro, kuzamura uburenganzira bw’umuntu ufunzwe kandi uzi ko gikora ibintu nk’ibyo ngibyo.”

Umuvugizi wa RCS yatangaje ko uru rwego rwashyize imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’imfungwa n’abagororwa, birimo ubuhinzi n’ubworozi. Yasobanuye ko amata y’inka zarwo anyobwa n’abagororwa bafite ibibazo byihariye n’abana.

CSP Kubwimana yatangaje ko igihugu cyangwa RCS biba bitatumye umukozi gukora amakosa cyangwa ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .