Uyu mugabo w’imyaka 66 yafashwe mu mpera za Kanama uyu mwaka yoherezwa mu Rwanda aho akekwaho ibyaha by’iterabwoba.
Umuryango Hotel Rwanda Foundation washinzwe na Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu watangaje ko ubuzima bwe butifashe neza. Wavuze ko mu biganiro yagiranye n’abo mu muryango we yababwiye ko agira isereri, umutwe n’ibindi akeka ko biterwa n’umuvuduko w’amaraso n’uburyo afunzwemo.
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye IGIHE ko nta kibazo na kimwe cy’ubuzima bubi Rusesabagina afite aho afungiye.
Yagize ati “Uretse no kujya mu bitaro nta n’umuganga wacu kuri gereza wamukoreye isuzuma ngo avuge ko arwaye n’ibicurane.”
SSP Gakwaya yavuze ko nta vuriro na rimwe cyangwa ibitaro Rusesabagina yagiyemo ngo wenda bahereho bavuga ko ameze nabi, agashimangira ko ibyavuzwe n’umuryango we atari byo.
Ati “Rusesabagina bavuga urwaye simuzi, uwo dufite ni muzima.”
Umuryango wa Rusesabagina kuva yafatwa wakunze kumvikana uvuga ko afashwe nabi, nyamara nyiri ubwite yagiye abihakana kenshi ndetse no mu rukiko aho aburanira, ntabwo yari yagaragaza ko hari ikibazo afite aho afungiye.
Muri Nzeri ubwo yari amaze iminsi mike afashwe, yatangarije The New York Times ko yigeze kurwara kanseri kandi asanganywe ibibazo by’ubuzima birimo umuvuduko w’amaraso. Icyo gihe yavuze ko yitabwaho n’abaganga, ndetse bamusura inshuro nyinshi.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina kubera imbogamizi zijyanye n’abunganizi barimo Me Gatera Gashabana uri mu rugendo rw’akazi. Ni nyuma y’uko abamwunganiraga mbere bivanye mu rubanza.
Rusesabagina ashinjwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!